Madamu Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi w’Icyubahiro wa Imbuto Foundation, yifurije abagore umunsi mwiza wabahariwe, abasaba kwita cyane ku buzima bwabo cyane ubwo mu mutwe.
Ni ubutumwa yatanze kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore.
Mu butumwa yanyujije kuri x , Jeannette Kagame yavuze ko kwizihiza umunsi w’abagore bikwiye kuba umwanya mwiza wo kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire no kumenya kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka.
Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko uyu munsi ukwiye kubibutsa ko uko bakunda abandi , babitaho, na bo baba bakwiye kwita ku buzima bwabo cyane ubwo mu mutwe.
Ati “Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”
Hirya no hino mu gihugu n hizihijwe uyu umunsi mpuzamahanga w’umugore hibandwa ku kuzirikana uruhare rw’abagore mu guteza imbere umuryango n’igihug.
Uyu musi ufite insanganyamatsiko igira iti”Umugore ni uw’agaciro.
Umunsi Mwiza w'Umugore!
— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) March 8, 2026
“Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka! Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye.… pic.twitter.com/pchXNKPl82



