sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Siporo Rusange yahujwe n’umunsi Mpuzamahanga w’umugore

sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange, yahujwe  no kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ni siporo yitabiriwe n’abantu batandukanye b’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu  barimo na Minisitiri wa Siporo ,Nelly Mukazayire .

Abitabiriye iyi siporo iba kabiri mu kwezi, bakoze imyitozo itandukanye irimo kugenda n’amaguru, kwiruka, kunyonga igare no guterura ibyuma biremereye. Baboneyeho no gupimwa indwara zitandura, banahabwa inama zibafasha kurushaho kwita ku buzima bwabo

Kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’umugore , hashimiwe uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu .

Mu butumwa bwe , Madamu Jeannette Kagame , yifurije abagore umunsi mwiza wabahariwe, abasaba kwita cyane ku buzima bwabo cyane ubwo mu mutwe.

Mu butumwa yanyujije kuri x , Jeannette Kagame yavuze ko kwizihiza umunsi w’abagore bikwiye kuba umwanya mwiza wo kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire no kumenya kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka.

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko uyu munsi ukwiye kubibutsa ko uko bakunda abandi , babitaho, na bo baba bakwiye kwita ku buzima bwabo cyane ubwo mu mutwe.

Ati “Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe. “

Habaye n’umwanya wo gupimwa indwara zitandukanye hagamijwe kureba uko ubuzima bwabo buhagaze

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka