sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 14 Frw mu minsi itanu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 2-6 Werurwe 2026, byinjije arenga miliyoni 10$ (arenga miliyari 14,6 Frw).

Ibi byatangajwe muri raporo y’icyumweru itangazwa na NAEB igaragaza uko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe hanze n’amafaranga byinjije.

Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri iyo minsi itanu birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi.

Ikawa yoherejwe mu mahanga ingana na toni 508, yinjije arenga miliyoni 2,7$. Mu gihe Icyayi cyoherejwe kingana na toni 846 zinjije arenga miliyoni 2,3$. Naho imboga zoherejwe zingana na toni 440 zinjije arenga ibihumbi 479,450$.

Imbuto zo hoherejwe zingana na toni 462 zinjije arenga ibihumbi 311$, naho indabo zoherejwe ni toni 42 aho zinjije arenga ibihumbi $282.

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bikunze koherezwamo ibi bicuruzwa cyane ari u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa, u Budage n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

Ni mu gihe mu bindi bicuruzwa bitandukanye hoherejwe toni 7.078 aho zinjije arenga miliyoni 3,7$, naho ibikomoka ku matungo u Rwanda rwohereje toni 273 zinjije arenga ibihumbi 437$. Ibi byo bikaba byarohorejwe cyane mu bihugu nka Oman, Nigeria n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 14 Frw mu minsi itanu

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka