sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yanyuzwe n’igitaramo cya Doja Cat i Kigali

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’igitaramo cy’umuhanzikazi Doja Cat, avuga ko ari cyo gitaramo cyiza kurusha ibindi byose yigeze kwitabira muri BK Arena.

Cyari igitaramo cya Move Afrika cyari kibaye ku nshuro ya gatatu, cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026.

Ni igitaramo kitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi barimo Abanyarwanda n’abandi baturutse mu bihugu by’ibituranyi byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba birimo Kenya, Uganda, Tanzania na Liberia.

Doja Cat waraye utaramiye abanya-Kigali, usibye kuba ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku Mugabane wa Amerika no ku Isi hose, ariko anazwiho cyane mu kugaragaza imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro haba mu miririmbire, mu mbyino n’ibindi.

Ubu buhanga ku rubyiniro nibwo yongeye kugaragaza mu nyubako ya BK Arena, byatumye benshi bataha bamwirahira.

Minisitiri Nduhungirehe uri mu bakurikiranye igitaramo cya Doja Cat i Kigali, yifashishije urubuga rwa X, avuga ko yitabiriye ibitaramo byinshi byabereye muri BK Arena, ariko igitaramo cya Doja Cat kirenze ibindi mu buryo bw’imyidagaduro n’imitegurire.

Ati “Nitabiriye ibitaramo byinshi muri BK Arena, ariko iki cyo rwose ni cyo cyiza mu mikorere n’imyidagaduro nigeze kubona muri iyo nyubako. Doja Cat ni umuhanzi wihariye ufite imbaraga zidasanzwe nk’aho zituruka ahandi hatari ku Isi.”

Abamenyereye ibijyanye n’imyidagaduro bashimangira ko cyari igitaramo cy’amateka kiri mu byiza kandi birimo udushya byanyuze muri BK Arena, ibi bigaragaza ko u Rwanda rumaze kuba igicumbi cy’imyidagaduro mpuzamahanga.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka