sangiza abandi

Burera:Babujijwe ikigage ,urwagwa n’ubushera none  bajya kunywa Kanyanga muri Uganda

sangiza abandi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Butaro ho mu karere ka Burera , baravugako ubuyobozi bwabahagarikiye ibinyobwa bari basanzwe banywa birimo ikigage,ubushera n’urwagwa.Ibi ngo bikabagiraho ingaruka zo kubura ibindi banywa bityo bamwe bagahitamo kwambuka umupaka bakajya kunywa inzoga yitwa Kanyanga mu gihugu cya Uganda.

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu havugwa inzoga zikorwa n’abaturage ariko zimwe ugasanga zibagizeho ingaruka kuko harimo n’abo zagiye zambura ubuzima.Izo nzoga zihisha mu kimeze nk’inzoga abanyarwanda bamenyereye kunywa zirimo izengwa mu masaka n’ibitoki arizo  ikigage n’urwagwa bamwe mu bazicuruza ugasanga biganye izisanzwe maze bakenga izitemewe zijya zinagira ingaruka yo kwica abazinyweye nk’uko byagiye byumvikana mu bice bitandukanye

Ibi bituma hamwe na hamwe   inzego z’ubuyobozi zifata umwanzuro wo guhagarika kunywa no gucuruza bene izi nzoga,aribyo abatuye umurenge wa Butaro mu karere ka Burera ubu bari kwibaza ibyo bazajya banywa doreko byatumye bamwe ngo batakibasha no kwihangana bahita bambuka umupaka bakajya kunywa Kanyanga muri Uganda kandi nayo ari inzoga itemewe mu Rwanda.

Abaturage baganiriye na TV1 ducyesha iyi nkuru bavugako iki ari ikibazo kibahangayikishije.Umwe yagize ati”Ni ikibazo kuko ushigisha ikigage cyangwa ukenga urwagwa ubuyobozi bukaza bukabimena bigatuma tujya kunywera hakurya mu Bugande”

Undi muturage nawe yagize ati “Inda ni mbi yagukoresha ibyo udashoboye gukora,inyota ni mbi iyo ikwishe urambuka ukajya hariya hakurya kunywa ibitanywebwa kubera ko badukumiriye kunywa agashera’’

Aba baturage bagaragaza ko ubuyobozi butagakwiye kwitiranya ikigage cy’umwimerere n’icyiganano ahubwo hakwiye ubushishozi ariko bakareka abaturage bakanywa ibyo biyengeye basanzwe bamenyereye aho kujya kunywa Kanyanga na Waragi byo muri Uganda kandi na byo bitemewe.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Soline Mukamana avuga ko abaturage batabujijwe kunywa ibigage n’urwagwa biyengeye ubwabo mu ngo, ahubwo hari gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zikumirwa ko zakomeza gucuruzwa mu baturage.Aha anasaba abaturage gufatanya n’ubuyobozi kujya batahura abenga ibitujuje ubuziranenge.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka