sangiza abandi

Ubujura bw’ikoranabuhanga mu bigo by’imari bwagabanutse 40% mu myaka 2

sangiza abandi

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga mu bigo by’imari bwagabanutse mu myaka ibiri ishize, aho bwavuye ku 5,000 mu mwaka wa 2024 bukaba ubu bugera ku 3,000.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe, ashimangira ko izi mpinduka ziterwa n’ingamba zikomeye zashyizweho n’ibigo by’imari mu gucunga umutekano w’ikoranabuhanga, by’umwihariko akomoza ku bujura buherutse kuba muri Banki ya Equity.

Hakuziyaremye yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu nzego z’imari bishobora kongera ibyago byo kuba habaho ubujura, ariko ko ingamba z’ubwirinzi zashyizweho zifasha kugabanya ibyo byaha.

Ati “ Ikigaragara nuko mu mibare, cyane cyane mu myaka ibiri ishize umubare wa fraud waragabanutse, aho zari zigeze ku cases ibihumbi 5 mu 2024, izo case twabonye ko zagabanutse zigera ku bihumbi 3.”

Yakomeje agira ati ” Kuvuga rero ko nta fraud muri serivisi zimari zishobora kubaho aho byaba ari ukwibeshya kuko ni nko kuvuga ngo ku Isi yose hari umunsi hatazaba abajura.”

Hakuziyaremye yavuze ko ibikorwa byo gukumira ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga bikomeje gukorwa ku rwego rw’ibigo by’imari ndetse n’igihugu muri rusange, kugira ngo amafaranga y’abakiriya abe arinzwe kandi igihe habaye ubujura habeho ingamba zo kugarura ayo mafaranga no guhana ababigizemo uruhare.

Yagarutse ku kibazo cyabaye muri Equity Bank Rwanda, aho habayemo ubujura bwo kwiyoherereza amafaranga, ariko banki yemeza ko amafaranga amwe yamaze kugarurwa.

Ati “Amafaranga amwe yaragarujwe, ikindi ni uko nka Banki Nkuru y’u Rwanda dushinzwe kumenya ko igihe habaye Fraud mu kigo cy’imari umukiriya byagizeho ingaruka agomba gusubizwa ayo mafaranga mu gihe kitarenze iminsi irindwi kandi ibyo birakorwa,”

Hakuziyaremye yanavuze ko ibigo by’imari bifite inshingano zo gucunga umutekano w’ikoranabuhanga, kandi igihe ibyo bitubahirijwe, abashinzwe gucunga uwo mutekano baba bagomba kubibazwa.

Ati ” Dufite icyizere cy’uko nubwo fraud zagaragara zihita zimenyekana, ababigizemo uruhare nabo bakabibazwa kandi ubwirinzi buri no muri banki nkuru y’u Rwanda bureberera ibigo by’imari byose dufatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutekano w’Ikoranabuhanga NCSA byerekana ko aho tugeze nta mungenge dukwiye kugira.”

Mu cyumweru gishize, Equity Bank Rwanda yemeje ko habayeho ubujura bwo kwiyoherereza amafaranga, ariko hakoreshejwe ingamba z’umutekano, ibikorwa bihita bimenyekana, kandi amafaranga menshi yagaruwe mu masaha 24 ku bufatanye n’inzego zibifite mu nshingano.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka