sangiza abandi

Akarere ka Ngoma kabaye aka mbere mu mihigo ya 2024-2025

sangiza abandi

Akarere ka Ngoma ko mu Ntara y’Iburasirazuba kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2024–2025, kagira amanota 77.2%, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Ibi byavuye mu isuzuma ngarukamwaka rikorwa hagamijwe kureba uko uturere twashyize mu bikorwa imihigo twiyemeje, cyane cyane mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ku mwanya wa kabiri haje Akarere ka Gisagara kagize amanota 76.6%, kakurikirwa na Nyagatare yagize 74.3%. Uturere twa Gakenke (74.2%), na Gatsibo (73.5%) na two twitwaye neza twinjira mu myanya itanu ya mbere.

Isuzuma ry’imihigo rishingira ku nkingi z’ingenzi zirimo iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza ndetse n’imikoreshereze inoze y’umutungo wa Leta. Izi nkingi ni zo zigaragaza uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’ibanze.

Mu bindi byagaragaye muri iri suzuma, uturere nka Nyamagabe na Muhanga twagize amanota 73.5 na 73.0, mu gihe Rwamagana na Kirehe byombi byabonye 72.7. Bugesera, Kamonyi na Nyamasheke na two twakurikiyeho n’amanota ari hagati ya 72.6 na 71.9.

Ku rundi ruhande, hari uturere twabonye amanota ari hasi ugereranyije n’utundi, ni Akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 54.4%, kabanzirizwa na Rulindo ifite 59.1% na Rutsiro ifite 61.0%.

NISR yatangaje ko muri rusange, imihigo y’uturere mu mwaka wa 2024–2025 yeshejwe ku mpuzandengo ya 69%, bikaba bigaragaza ko hari intambwe imaze guterwa, nubwo hakiri urugendo mu kunoza imikorere no kongera umusaruro mu turere tumwe na tumwe.

Abasesenguzi bagaragaza ko kuba Akarere ka Ngoma kari ku isonga bishobora guterwa n’imishinga myinshi y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage yashyizwe mu bikorwa neza.

Ibiva muri iri suzuma bifasha inzego zitandukanye kunoza igenamigambi n’imikorere, hagamijwe kurushaho guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Uko uturere twakurikiraye mu kwesa imihigo

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]