sangiza abandi

Nyanza:Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka ine

sangiza abandi

Umugabo wo mu karere ka Nyanza akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka ine w’umuturanyi we.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kavumu A, mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza.

Se w’uyu mwana yabwiye UMUNOTA ko umwana bamusize mu rugo, Se na nyina bagiye mu mirimo, maze uyu mugabo w’imyaka 37 ukekwa kumusambanya anyura ku rugo, doreko basanzwe banaturanye.

Uyu mugabo yaje kubwira uwo mwana ko yaza akajya kumuha imyumbati akarya, maze amugejejeyo amwambura akenda k’imbere aramusambanya.

Amakuru yaje kumenyekana umwana asubiye iwabo atekerereza nyina ibyamubayeho, maze ababyeyi bamenyesha inzego z’ubuyobozi nazo zimuta muri yombi.

Twagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Ange Kayigi atubwira ko ari mu nama. 

Uyu mugabo wari usanzwe yarasenye urugo aho yatandukanye n’umugore we, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi mu karere ka Nyanza. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response