I&M Bank Rwanda yatangaje ko umutungo wose wayo wageze kuri miliyari 1000 mu mwaka ushize wa 2025, mu gihe inyungu yose havuyemo umusoro, yazamutse ku kigero cya 24% muri uwo mwaka.
Bikubiye muri raporo y’imikorere mu by’imari ku mwaka wose wa 2025, iyi Banki yashyize hanze ku wa 27 Werurwe 2026.
Muri iyi raporo, bagaragaza ko iterambere ry’iyi banki rikomeje kugenda neza, aho umutungo wose wageze kuri miliyari 1000 z’amafaranga y’u Rwanda, bigaragaza izamuka rya 33% kuva mu 2024.
Ni mu gihe bageze ku nyungu nyuma y’imisoro (Profit After Tax) ya miliyari 23.1 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya, yiyongereyeho 24% avuye kuri miliyari 18,6 Frw bari bungutse mu mwaka wabanje wa 2024. Icyo gihe yari yazamutseho 74% ugereranyije na 2023, bikagaragaza ko inyungu izamuka buri mwaka n’ubwo ikigero gitandukanye.
Raporo ikomeza igaragaza ko inyungu ikomoka ku bikorwa by’ubucuruzi (Net Operating Income) yageze kuri miliyari 72.4 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereyeho 18% ugereranyije n’ayabonetse muri 2024.
Amafaranga yabikijwe muri I&M Bank mu mwaka wa 2025, angana na miliyari 898 Frw, mu gihe iyi banki yatanze inguzanyo ingana na miliyari 488 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko ibi byagezweho bigaragaza icyizere abakiriya bakomeje kugirira iyi Banki, ubwitange bw’abakozi, ndetse no gushyira mu bikorwa ingamba.
Ati: “Umwaka wa 2025 wabaye uw’ingenzi cyane kuri I&M Bank Rwanda, aho twarenze ku ntego yo kugira umutungo urenga tiriyoni 1 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse tunagaragaza undi mwaka w’imikorere myiza kandi irambye mu by’imari. “
Yakomeje agira ati: “Turacyiyemeje gukomeza gushyigikira impinduka mu bukungu bw’u Rwanda, twagura serivisi z’imari zigera kuri benshi, ndetse dufasha guteza imbere ubucuruzi n’abaturage hirya no hino mu gihugu.”
I&M Bank (Rwanda) Plc yashinzwe mu 1963, ifite umwihariko wo kuba ari yo banki ya kera kurusha izindi mu Rwanda. Mu myaka ishize, yakomeje kwaguka igera ku rwego rwo kuba imwe mu mabanki akomeye mu gihugu, ifite ibikorwa bigaragara hirya no hino mu Rwanda.
Ifite serivisi zirimo izigenewe abantu ku giti cyabo, ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ibigo n’amashyirahamwe, ndetse n’ibigo binini by’ubucuruzi.
Iyi Banaki ishamikiye kuri I&M Group PLC, ikigo gikomeye mu gutanga serivisi z’imari mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gifite ibikorwa muri Kenya, Tanzania na Uganda, ndetse kikaba gifitanye ubufatanye (joint venture) na CIEL Group (Bank One) muri Mauritius.





