Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko politiki y’umuganda imaze kugera ku musaruro ugaragara mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu, n’ubwo hakigaragara imbogamizi zimwe na zimwe zijyanye n’imyumvire ya bamwe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye muri Sena, cyari kigamije gusesengura ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’umuganda n’uruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda.

Minisitiri Habimana yavuze ko kuva iyi politiki yashyirwaho mu 2005, imaze gufasha imiryango itishoboye isaga ibihumbi 25 kubona aho kuba binyuze mu bikorwa by’Umuganda. Yongeyeho ko hanubatswe kandi imihanda ireshya na kilometero zirenga ibihumbi 20, yorohereje abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko hirya no hino mu gihugu hari abaturage bumva ko kwitabira umuganda bitabareba bigatuma ibikorwa biba byateguwe bitagerwaho. Yijeje ko bazarushaho kongera imbaraga mu bikorwa by’umuganda kugira ngo abaturage bawibonemo, ugere ku ntego zawo binyuze mu bikorwa bifatika kandi biramba.

Yakomeje asobanura ko Minisiteri ayoboye iri gufatanya n’izindi nzego mu gushaka ibisubizo birambye, birimo kongera ubukangurambaga no gutuma abaturage barushaho gusobanukirwa n’akamaro k’umuganda.
Minisitiri Habimana yijeje ko hazongerwa imbaraga mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’umuganda, ku buryo abaturage bazawubonamo inyungu zifatika kandi zirambye, bityo ugakomeza kuba inkingi y’iterambere ry’Igihugu.





