Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Nzayisenga Joël w’imyaka 26, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16 akanamutera inda.
Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mpanga, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza mu mwaka wa 2021, ariko gikurikiranwa mu butabera mu mwaka wa 2025.
Nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze, Nzayisenga yajyaga mu rugo rw’uwahohotewe agiye gukama inka, aho yaje kugirana na we ubucuti bwaje kuvamo kumwizeza urukundo. Ku wa 30 Werurwe 2021, ngo yamujyanye mu nzu nyuma yo gukama, aramusambanya bimuviramo gutwita.
Uyu mwana yaje kubyara ku wa 27 Ukuboza 2021. Nyuma yo kubazwa uwamuteye inda, yavuze ko ari Nzayisenga Joël, ari na byo byatumye atabwa muri yombi ku wa 12 Ugushyingo 2025.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Nzayisenga icyaha no kumuhanisha igifungo cy’imyaka 20, hashingiwe ku buremere bw’icyaha yakoze.
Mu iburanisha, Nzayisenga yemeye ko yasambanyije uwo mwana ndetse ko babyaranye, ariko asaba urukiko kumugirira imbabazi, agaragaza ko asanzwe afasha kurera uwo mwana babyaranye. Yavuze kandi ko bakoze imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho kuko bakundanaga, anongeraho ko yafashwe nyuma yo gutangaza ko agiye gukora ubukwe n’undi mukobwa.
Urukiko rwasanze kuba yarakoze imibonano mpuzabitsina n’umwana utarageza ku myaka y’ubukure ari icyaha gihanwa n’amategeko, kabone n’iyo yaba yarabyemeye. Rwashimangiye ko kwemera icyaha kwe no kuba ari ubwa mbere agihamijwe ari zimwe mu mpamvu zagabanyije ubukana bw’igihano.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwahamije Nzayisenga Joël icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira igifungo cy’imyaka 15, aho azarangiriza igihano mu igororero.
Nanone urukiko rwategetse ko asonerwa gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uko akurikiranywe afunze.
Icyemezo cy’urukiko cyibutsa ko icyaha cyo gusambanya umwana gifatwa nk’icyaha gikomeye mu mategeko y’u Rwanda, kandi ko n’iyo hagaragara ubwumvikane hagati y’ababigizemo uruhare, kidakuraho uburyozwacyaha ku wagikoze.





