sangiza abandi

BNR yaburiye abakoresha serivisi z’imari kwirinda abatekamutwe biba bifashishije ikoranabuhanga 

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasabye abakoresha serivisi z’imari gukaza umutekano no kwitwararika abatekamutwe bakoresha ikoranabuhanga bashobora kubiba amafaranga kuri konti zabo mu buryo bw’uburiganya.

BNR yibukije ko hari abantu biyitirira ibigo by’imari bagahamagara cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emails basaba amakuru y’ibanga arimo PIN, OTP cyangwa andi makuru ajyanye na konti. 

Iyi banki nkuru yashimangiye ko nta kigo cy’imari cyemewe gisaba ayo makuru binyuze kuri telefoni, ubutumwa cyangwa email.

Ibi BNR ibitangaje bikurikiye itangazo ryasohowe na Banki ya Kigali rivuga ko hari abagerageje gukora ubujura bwifashishije ikoranabuhanga, aho abakiriya bayo boherezwaga imiyoboro (links) ibashuka gutanga amakuru yabo bwite. 

Uwo mugambi w’uburiganya watumye hafatwa ingamba zirimo no guhagarika by’agateganyo zimwe muri serivisi mu rwego rwo kurinda umutungo w’abakiriya.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko umubare w’abakiriya bashobora kuba barahuye n’izo link waba ari munini, nubwo bitaramenyekana neza ababa baribwe amafaranga. 

Banki ya Kigali yahise isaba abakiriya bayo kwirinda gukanda kuri link zitizewe no gukoresha gusa urubuga rwayo rwemewe.

Iki kibazo kije gikurikira ikindi cyabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe muri Equity Bank, aho na ho habaye ibikorwa by’uburiganya binyuze muri sisitemu yayo, habaho ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga. 

Icyo gihe Equity yahise ifata ingamba zihuse ndetse hakorwa iperereza amafaranga aragarurwa ndetse n’ababigizemo uruhare batabwa muri yombi.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko nubwo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rifasha mu kunoza serivisi, rishobora no kongera ibyago by’ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga. 

Yagaragaje ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda abakiriya, kandi ko ibikorwa byo gukumira no guhana abakora ibi byaha bikomeje gushyirwamo imbaraga, hagamijwe kurinda umutungo w’abakiriya no kuwugarura igihe cyose habaye ikibazo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]