sangiza abandi

Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya-Kigali guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside (Amafoto)

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’Abanya-Kigali barimo abayobozi ndetse n’abaturage mu rugendo rwo Kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rwabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mata 2025, rwavuye ku Karere ka Gasabo rwerekeza ku nyubako ya BK Arena.

Uru rugendo rwabanjirijwe n’umuhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo no Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Nyuma ya Walk to Remember abayitabiriye bakomereje muri BK Arena mu mugoroba wo Kwibuka witabiriwe n’umubare munini w’Urubyiruko bahabwa ubuhamya ndetse bibutswa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Perezida Kagame ari kumwe n’uru rubyiruko bacanye urumuri rw’Icyizere ndetse baririmba indirimbo y’ihumure.

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababuze ababo, barimo ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bishwe bazira uko bavutse.

Ashimangira ko ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya ukomeye wo gusubiza amaso inyuma, gusuzuma amateka mabi yaranze u Rwanda, kumenya inkomoko y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside, ndetse no kuzirikana ingaruka zikomeye yagize mu Rwanda no mu karere.

 Dr. Gakwenzire yashimye Leta y’u Rwanda ku ruhare rukomeye yagize mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,  harimo kubaha amacumbi, ubuvuzi, uburezi n’ibindi.

Ati “Iyo nkunga mwaduhaye yaturinze guheranwa n’agahinda, iduha guhagarara twemye dufatanya n’abandi Banyarwanda gusana igihugu.”

Karangwa Jean Marie Vianney watanze ubuhamya yavuze uburyo abana b’Abatutsi batotezwaga bakamburwa uburenganzira bwo kwiga nk’abandi kugeza ubwo bashyirirwaho ishuri ku ry’igenga bari bitezeho ko rizababera igisubizo ariko ntibyagenda uko.

U Rwanda, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni b’inzorakarengane, uyu munsi bibukwa kandi bagahabwa icyubaho ari nako Abanyarwanda bakomeza kwigisha no guhabwa amasomo y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]