Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yavuze ko u Bwongereza ari cyo gihugu rukumbi cyo mu Burengerazuba bw’Isi gicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagikomeje kubaho batagezwa imbere y’ubutabera.
Yabivuze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026.
Amb Biruta, yavuze ko mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Ubwongerezo ari cyo gihugu rukumbi cyo mu Burengerazuba bw’Isi gicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside, bagikomeje kwidegembya nyamara bazwi.
Ati: “N’uyu munsi hari abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside bahungiye mu bice bitandukanye by’isi. Ubu duteraniye hano, Batandatu cyangwa barindwi muri bo bakomeje gutura hano mu Bwongereza.”
Yakomeje agira ati: “Abarokotse barabagaragaje, amazina yabo n’aho batuye harazwi ariko kubohereza mu Rwanda cyangwa kubaburanisha byarananiranye.”
Amb Biruta yavuze ko ibindi Bihugu birimo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi nk’Ubufaransa, Ubudage, Amerika, Canada n’ibindi, ndetse n’ibyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara nk’Ubugande na Malawi, byatewe intwambwe nziza yo gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bakaburanishwa.
Nyamara Ubwongereza bwo bukaba bumaze igihe kinini nta ruhare bugira ngo ngo abahahungiye bakekwaho gusiga bagize benshi impfubyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babiryozwe.








