sangiza abandi

Nyanza:Umunyamategeko yasanzwe muri rigole y’umuhanda yapfuye

sangiza abandi

Uwari usanzwe ari umunyamategeko akaba umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Huye yasanzwe yapfuye urupfu rutunguranye.

Mu ijoro ryo kuwa 14 Mata 2026 nibwo umunyamategeko witwa Rwamurima Diogene w’imyaka 37 yasanzwe muri rigole y’umuhanda yapfuye.Nyakwigendera yasanzwe mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ari naho yaratuye.

Nyakwigendera yari amaze igihe kitarenze icyumweru avuye gukorera mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe azanywe gukorera mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUNOTA.COM ko nyakwigendera umumotari wamubonye mbere, yamubonye ameze nkaho ahumeka aratabaza maze ambulance(imbangukiragutabara) iraza ihageze umuganga ababwira ko yapfuye maze Polisi na RIB barahagera umurambo ujyanwa mu bitaro bya Nyanza.

Amakuru y’ibanze afitwe n’ inzego z’ibanze avuga ko uriya mu motari wamubonye kuri rigole ku muhanda ubwo yari ajyanye umugenzi maze abona nyakwigendera ameze nabi akambakamba ameze nk’uwasinze binagendanye nuko ataramuzi ,umumotar arakomeza aragenda.

Mu kugaruka yongeye kunyura muri uyu muhanda abona nyakwigendera noneho ari muri rigole ahita ahamagara abaturanyi atabaza ko umuntu ameze nabi maze bahamagaza imbangukiragutabara umuganga asanga yapfuye.

Cyakora mu gukora iperereza uriya mu motari wamubonye akanatabaza niwe waherewe atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]