sangiza abandi

USA yashimye intambwe yatewe mu biganiro bihuza RDC na AFC/M23

sangiza abandi

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yashimye intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo gushaka umuti urambye w’intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibi abitangaje nyuma y’i biganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro rya AFC/M23, byabereye mu Busuwisi kuva tariki ya 13- 17 Mata 2026.

Boulos yagaragaje ko igihugu cye cyishimira impinduka zigaragara mu biganiro by’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23, ashimangira ko ibikorwa by’ubutabazi byitezwe kugera ku baturage kandi bikihutisha inzira iganisha ku mahoro n’iterambere mu Karere.

Yavuze ko ibi biganiro bigamije kugabanya amakimbirane no kongera icyizere hagati y’impande zombi, by’umwihariko hibandwa ku iyubahirizwa ry’agahenge no kurekura imfungwa.

Massad Boulos yagarutse ku kuba ari intambwe y’indashyikirwa kuba impande zombi zarashoboye kumvikana ku ngingo zifatika, zirimo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, gushyiraho ingamba zo kurengera abasivile, ndetse no guharanira ko amahoro arambye agera ku baturage.

Ibyo baganiriyeho harimo guhagarika kwibasira abasivile aho leta yemeye ko itazongera kugirira nabi abasivile, amatungo yabo cyangwa ibikorwa byabo by’ubuhinzi.

Guhagarika ibikorwa by’urugomo: RDC na AFC/M23 bemeranyije guhagarika ibitero n’ibikorwa byose byangiza ubuzima bw’abaturage n’ibikorwaremezo birimo amazi meza, ibiribwa, itumanaho, ingufu, ibitaro n’amashuri.

Gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’ubutabazi: Ibikorwa by’ubutabazi bizakomeza, ntibizagarukira ku gutanga ibiribwa n’ubuvuzi gusa, ahubwo bizajyana no kurengera umutekano w’abaturage mu nzego zitandukanye.

Iyubahirizwa ry’agahenge: Impande zombi zumvikanye ko ibikorwa by’ubutabazi bigomba gutangira vuba, ndetse hanemezwa irekurwa ry’imfungwa zirenga 400 mu minsi 10 iri imbere. RDC yemeye kurekura imfungwa 311 za AFC/M23, mu gihe AFC/M23 na yo izarekura imfungwa 166 za Leta.

Ibi biganiro bibaye mu gihe intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje guteza umutekano muke n’ibibazo bikomeye ku baturage, aho benshi bagaragaza ko hakenewe ibisubizo birambye kandi bifatika. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]