sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yaganiriye na Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda, Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Intebe yakiriye Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026.

Aba bayobozi bombi bahuye nyuma y’ikiganiro cyateguwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku Nama n’Imurikabikorwa (MICE), cyibanze ku miyoborere n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

Mu biganiro bagiranye, hibanzwe ku kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Gabon ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bya politiki, ubukungu, n’ubuhahirane.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu rwego rw’uburezo, ikoranabuhanga n’ubufatanye mu bya gisirikare, kongeraho n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Uyu mubano kandi wagiye ushyirwamo imbaraga n’inzinduko abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bagirana mu bihe bitandukanye, aho muri Gicurasi 2025, Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Nguema wari uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ni ibiganiro byahuje impande zombi hagati ya Gabon n’u Rwanda

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]