sangiza abandi

Nyagatare: Abakekwaho guhimba ibyemezo bya ‘contrôle technique’ basabiwe gufungwa imyaka 7

sangiza abandi

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni eshanu abagabo barindwi bo mu Karere ka Nyagatare bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano zifitanye isano n’ibyemezo by’uko ikinyabiziga cyasuzumwe muri Controle Technique.

Ni urubanza rwaburanishijwe ku wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

Aba bagabo bafashwe mu mezi abiri ashize mu mukwabo wa polisi y’u Rwanda batwaye ibinyabiziga bifite ibyemezo by’isuzuma ry’ibinyabiziga by’impimbano bakoreshaga ku modoka zabo.

Aba bagabo batandatu muri bo bakoreshaga ibi byemezo mpimbano, mu gihe undi umwe ari uwabibashakiraga ku kiguzi kiri hagati y’ibihumbi 300 Frw na 600 Frw.

Uyu wabishakaga kandi yakoranaga n’undi umwe ariwe wamuhaga ibyo byangombwa ariko we akaba akiri gushakishwa n’inzego z’ubutabera.

Ubushinjacyha bwavuze ko uyu wabashakiraga ibyangombwa yatwaraga imodoka zabo bagabo batandatu, akazigarura nyuma y’igihe gito zifite n’ibyo byangombwa.

Gusa uyu ushinjwa gushaka ibi byangombwa yihakanye bamwe muri aba bagabo avuga ko hari abo atigeze atwarira imodoka. Bane muri aba bagabo barindwi baburanye bemera icyaha mu gihe abandi batatu batemera icyaha barengwa.

Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw. Urubanza rwabo rukaba ruzasomwa tariki ya 22 Mata 2026 kuri uru rukiko rwa Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba Senior Supertendant Hamudun Twizeyimana avuga ko kudasuzumisha ikinyabiziga no gukoresha impampuro mpimbano zibeshya ko hasuzumishijwe ikinyabiziga bigira ingaruka ku kuba byateza impanuko zikomeye aho byica abantu ndetse n’imitungo ikangirika.

Yakomeje abasaba kureka kwishora mu byaha nk’ibi kuko babihagurukiye ndetse abazabifatirwamo bose bazajya bahanwa.

Ati ” Ubutumwa tubagenera ni uko bakwiye kubireka kubera ko ni icyaha gukoresha ibyangombwa utazi ahantu byaturutse akenshi bikaba ari iby’impimbano, ni icyaha gihanwa n’amategeko iyo abihamijwe n’urukiko bifite igihano kiremereye.”

Gusuzumisha ikinyabiziga (Contrôle Technique) mu Rwanda bikorwa binyuze ku rubuga rwa IremboGov, aho usaba gahunda (appointment) ukanishyura mbere yo kujya ku kigo cy’isuzuma.

Ibi bifasha mu kwirinda impanuka no kurengera ibidukikije binyuze mu kugenzura imyuka ihumanya.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]