sangiza abandi

Perezida Faye yakiriye Louise Mushikiwabo bagirana ibiganiro

sangiza abandi

Kuri uyu wa mbere ,Perezida wa Repubulika ya Senegal Bassirou Diomaye Faye, yakiriye mu biro bye Madamu Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), mu biganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ibi biganiro byagaragaje ko umubano hagati ya OIF na Senegal ukomeje kuba mwiza kandi, cyane ko Senegal iri mu bihugu byashinze uwo muryango banagaruka ku bibazo n’imbogamizi zikomeye ziriho muri iki gihe

Perezida Faye yashimangiye ko igihugu cye gikomeje gushyigikira ibikorwa bya OIF bigamije guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, amahoro, demokarasi n’iterambere rirambye mu bihugu bihuriye muri uwo muryango.

Muri iki gihe u Rwanda ruri gusaba ibihugu by’inshuti kuzashyigikira Louise Mushikiwabo kongera kuyobora indi manda ku bunyamabanga bukuru bw’umuryango wa OIF

Ubusanzwe u Rwanda na Senegal bafitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego z’ubukungu, ikoranabuhanga, ubuzima, ubuhinzi, n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Mu Kwakira 2025, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, bashimangiye ubu bufatanye basinyana amasezerano atanu (5) y’ubufatanye, hagamijwe guteza imbere impande z’ibihugu byombi

Ni ibiganiro byibanze ku guteza imbere umuryango wa OIF

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]