sangiza abandi

Ibigo bya Leta byasabwe ko 30% y’imodoka bigura zigomba kuba zikoresha amashanyarazi gusa

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yasabye ibigo bya Leta byose ko nibigura 30% y’imodoka zigurwa ziba ari izikoresha amashanyarazi.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiwe abashinzwe ingengo y’imari mu bigo bya Leta, igaragaza ko iyi gahunda igamije gushyigikira intego z’u Rwanda mu kugabanya ibikomoka kuri peteroli bitumizwa no kugera ku ntego z’Igihugu mu Masezerano Mpuzamahanga yo Kugabanya imyuka ihumanya ikirere, cyane cyane mu rwego rw’ubwikorezi.

Muri iri tangaza ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, rishimangira ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kurengera ibidukikije.

Ati “Iyi gahunda igamije kugabanya cyane imyuka ihumanya ikirere ituruka ku modoka zisanzwe, no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira. Ni inshingano za buri kigo cya Leta kubigiramo uruhare rufatika.”

Bakomeza bavuga ko kubahiriza iyi politiki bizafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye mu bijyanye n’iterambere rirambye.

Ati “Turashaka ko ibigo bya Leta biba urugero mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, bityo tukagabanya n’amafaranga akoreshwa mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli.”

Iyi nyandiko ivuga ko guhera ku munsi yasohokeyeho, ibigo bya Leta bisabwa gushyira mu igenamigambi ryabyo ryo kugura imodoka, ingingo yo kugura imodoka z’amashanyarazi. Ibi bikaba bigomba kubahirizwa ku buryo nibura 30% by’imodoka ziguzwe ari izikoresha amashanyarazi.

Iri gereranya rya 30% iyo ritanze umubare uri munsi y’imodoka imwe cyangwa hakaba hakenewe kugabanya imibare y’imodoka zikenewe n’ikigo runaka, hateganywa ko imodoka y’amashanyarazi igomba guhabwa umwihariko akaba ariyo igurwa.

Icyakora, igihe hari impamvu zidasanzwe zituma ibi bidashoboka, zigomba gutangwa mu buryo bw’impamvu zifatika kandi zigahabwa uburenganzira na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]