Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi yakomerekejwe bikomeye n’umukobwa wicuruza (indaya) bari bamaze kuryamana, amukatishije urwembe ku gutsina nyuma yo kubura amafaranga bari bumvikanye ko amwishyura.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2026, mu masaha ya saa yine z’ijoro, ndetse uyu mugabo witwa Tuyishimire akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Byumba nk’uko abaturage babibwiye TV na Radio 1 dukesha iyi nkuru.
Bavuga ko uyu mugabo yagize indaya bumvikanya amafaranga, ariko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina akabura ubwishyu, umukobwa agafata umwanzuro wo kumukatisha urwembe ku gitsinda icyakora nticyavaho ahubwo arakomereka bikomeye.
Umuturage umwe yagize ati: “Yagiye gushaka uwo bararana agezeyo barakora barangije agiye kwishyura 5000 Frw bari bumvikanye arayabura birangira bamukomerekeje.”
Undi nawe ati: “Amakosa afite umugabo kugeza saa sita sa ngahe bamukatiye ibyo bintu bye aba yaratashye agasanga umugore.”
Utangaje ni uwagize ati: ”Ni kimwe kimwe, yanze kumwishyura undi nawe akora ibyo yumva.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye TV1 ko ayo makuru bayamenye ndetse ukekwaho icyaha agafatwa, akajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, uwakorewe icyo cyaha ubu yajyanwe mu bitaro.
Uyu mugabo ukiri mu Bitaro, we ntiyemera ko yabuze ubwishyu, ahubwo avuga ko ku ikubitiro yari yumvikanye n’umukobwa kumuha 5000 Frw.
Akomeza avuga ko uwo mukobwa yabonye ko umugabo afite amafaranga ibihumbi 40 Frw, ayo bari bumvikanye agahita ayazamura akayageza ku bihumbi 10, umugabo akanga kuyamuha ariho imvururu zavuye kugeza akaswe ku gutsina.







