Ikigo gikwirakwiza kikanacuruza internet ishingiye ku muyoboro wa ‘fibre optique’ mu Rwanda, CanalBox-Rwanda cyiseguye Ku bakiriya bacyo kibizeza service inoze.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kane, benshi mu bakiliya ba Canalbox bahuye n’ibibazo byo gucikagurika cyangwa kugenda nabi kw’umurongo wa internet,ikibazo cyanatumye RURA ifatira ibihano iyi sosiyete.
Gusa mu itangazo rya Canalbox rishya, yavuze ko internet ari ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi, kandi ko yiseguye ku bakiliya ku ngaruka ibi byabagizeho inabashimira ukwihangana bagaragaje.
Mu gusobanura ikibazo cyari cyabaye yagize iti “Iki kibazo cyaturutse ku muyoboro w’umurongo mugari wa “fiber” wo ku rwego rw’akarere, wagize ibibazo, bigira ingaruka ku bigo bitandukanye bitanga internet muri aka karere”.
Canalbox ivuga ko abakozi bayo bo mu gihugu no mu karere, hamwe n’abafatanyabikorwa babo, bakoze ubutaruhuka muri iyi minsi ngo basubizeho ndetse banarinde urusobe rw’umurongo mpuzamahanga wa murandasi.
Canal ivuga ko kuri ubu Serivisi zose zasubiyeho neza mu bice byinshi,na Internet yongerewe ubushobozi bwisumbuyeho hagamijwe kurushaho kurinda no kunoza imikorere.
Mu rwego rwo gushimira abakiriya ukwihangana n’icyizere bagiriye Canalbox ,iminsi 7 y’inyongera izahita yongerwa ku ifatabuguzi rikurikira ku bakiriya bose mu kwifatanya nabo kubw’ iminsi bahuye n’iki kibazo.
Urwego ngenzuramikorere RURA ruherutse gutangaza ko rwafatiye ibihano Canalbox nyuma ya service mbi ya murandasi yinubiwe n’abakiriya mu minsi yashize.








