Tariki ya 30 Mata mu 1994, ni umunsi wa 24 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 120 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Abatutsi biciwe mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu
Kwanga Abatutsi muri aka karere byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko perezida Habyarimana ariho yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya politiki y’urwango mu Rwanda.
Ubwicanyi bwabanjirijwe n’imvugo mbi, ibitutsi, urwango n’ibindi byose byaganishaga kukurimbura Abatutsi, byose byasohokaga muri Kangura. Umwanditsi mukuru wa Kangura, Hassan Ngeze akomoka muri Nyakabungo, Gisenyi, muri Rubavu, akaba ari no mu bashinze CDR.
Mu gihe cya Jenoside, mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, abenshi biciwe mu ngo iwabo, abandi bajyanwa kwicirwa ku byobo byari byacukuwe mu irimbi rya Gisenyi.
Ku itariki 30 Mata 1994 nibwo imodoka yaciye mu mujyi wa Gisenyi irimo ibyuma birangurura ijwi ngo abihishe bave mu bwihisho amahoro yabonetse nta mututsi uzongera kwicwa. Abavuyeyo bose barabashoreye bicirwa kuri Komine Rouge.
Abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Mibirizi, Cyangugu. Kuri iyii tariki Abatutsi benshi bari kuri Paruwasi ya Mibilizi i Cyangugu bazanye n’inka zabo bageraga ku mubare wa 8000.
Abatutsi bake bari barabashije kurokoka nabo barishwe. Uwitwa Youssufu Munyakazi yari avuye gutanga ubufasha mu kumara Abatutsi biciwe i Shangi, ageze mu nzira ataha mu Bugarama ahitamo guca i Mibilizi ngo akukumbe abari bahasigaye.
Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Ngoma. Ku itariki ya 30 Mata 1994 hishwe abatutsi benshi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma, iherereye mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye.
Ubwicanyi butangiye abatutsi bari batuye mu Matyazo na Ngoma bagiye barokoka ubwicanyi bwahabereye bahungiraga kuri Paruwasi ya Ngoma. Harimo abana benshi, urubyiruko n’abakuru nyuma y’igitero cy’abasirikari n’interhamwe cyari cyahagabwe.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu rufunzo i Ntarama Bugesera. Ku itariki ya 30 Mata, Abatutsi benshi biciwe mu rufunzo bari barise CND rugabanya Ntarama, Rurindo na Mugina ya Gitarama.
Interahamwe n’abasirikare bavuye impande zitandukanye (ikigo cya gisirikare cya Gako, Ngenda na Gashora) abavuye muri Komini za Gicumbi, Gikomero, Mbogo, Nyamabuye n’ibindi bice byari muri Gitarama, Mugina n’ahandi, impunzi zavuye ku Ruhuha n’izavuye Nyacyonga zaje muri bus za ONATRACOM ari benshi cyane, bavuza induru n’amafirimbi, bigabanyijemo ibitero byinshi maze bagota urwo rufunzo.









