sangiza abandi

Nyanza:Umusaza washinjwaga kwica umukecuru yafunguwe

sangiza abandi

Uwaregwaga ni umusaza w’imyaka 73 witwa Mundere Vianney utuye mu mudugudu wa Ruvuzo mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza,aho ubushinjacyaha bwari bwamureze icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake aho yaregwaga kwica umukecuru baturanye w’imyaka 86 witwa Sarah Mukabutera.

Nyakwigendera Mukabutera yasanzwe mu murima taliki ya 23/03/2026 aryamye mu murima we afite isuka ndetse n’igikomere ajyanwa Kwa muganga ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho maze taliki ya 25/03/2026 arapfa.

Ubushinjacyaha bukavuga nyakwigendera yagiranye amakimbirane n’umusaza Mundere Vianney ashingiye ku mbibi z’ubutaka nawe kandi abyemera kandi uwo murima nyakwigendera yasanzwe yapfiriyemo ariwo bapfaga.

Raporo ya muganga ivuga ko nyakwigendera yarafite igikomere ku gahanga, naho raporo ya RIB ikavuga ko nyakwigendera yarafite igikomere ku gahanga anafite amaraso menshi mu maso aho RIB yemeza ko nyakwigendera yahawe ubutabazi bw’ibanze byatinze.

Ubushinjacyaha bugasaba urukiko ko hari impamvu babona zikomeye maze bagasabira Muzehe Mundere Vianney ko yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 iperereza rigakomeza rigakorwa.

Mundere Vianney yaburanye ahakana icyaha akemeza ko amakimbirane bagiranye na nyakwigendera ashingiye ku butaka yaherukaga kuba mu mwaka wa 2017 naho nyuma y’imyaka icyenda nta kibazo cyongeye kubaho kandi icyo gihe ubuyobozi bwabakijije maze Mundere Vianney akanyurwa n’icyemezo ubuyobozi bwafashe.

Mundere kandi akavuga ko uwo munsi nyakwigendera abonwa mu murima yakomeretse batari banahuye akongeraho ko bigendanye n’imyaka ya nyakwigendera ndetse nibyo aregwa nta kimenyetso simusiga kigaragara cyateye icyo gikomere kandi nyakwigendera yasanganwe isuka nayo ubwayo yamukomeretsa kandi we adakwiye no kuregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake ahubwo umucamanza abonye hari ibimenyetso bihari uretse ko kuri we ntabyo yaregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kubushake ataregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake uretse ko ntaho yahuriye na nyakwigendera bityo agasaba kurenganurwa akaba yafungurwa by’agateganyo.

Uko urukiko rubibona

Urukiko rurasanga impamvu zituma Mundere Vianney akekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake zidahagije kuko nubwo bavuga ko nyakwigendera yarafitanye amakimbirane na Mundere Vianney nta kibigaragaza kuko ayo makimbirane yamaze imyaka icyenda abayeho, ayavuba nta kibigaragaza yewe nta raporo y’inzego z’ibanze ibigaragaza byibura ngo ibe yashingirwaho kandi mu batangabuhamya bose bashinja Mundere Vianney ntawabonye byibura akubita nyakwigendera cyangwa byibura barikumwe, naho raporo ya muganga na raporo ya RIB ziremeza ko nyakwigendera yarafite igikomere ariko ntaho bavuga ko ari Mundere Vianney wakimuteye bityo ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bitatuma Mundere Vianney akekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Urukiko rurasanga impamvu zituma Mundere Vianney akekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake zidahagije kuko nubwo bavuga ko nyakwigendera yari afitanye amakimbirane na Mundere Vianney nta kibigaragaza kuko ayo makimbirane yamaze imyaka icyenda abayeho, aya vuba nta kibigaragaza yewe nta raporo y’inzego z’ibanze ibigaragaza byibura ngo ibe yashingirwaho.

Rukavuga kandi ko mu batangabuhamya bose bashinja Mundere Vianney nta wabonye byibura akubita nyakwigendera cyangwa byibura bari kumwe.Naho n’ubwo raporo ya muganga na raporo ya RIB zemeza ko nyakwigendera yari afite igikomere ariko ntaho bavuga ko ari Mundere Vianney wakimuteye bityo ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bitatuma Mundere Vianney akekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Urukiko rwahise rutegeka ko Mundere Vianney wari ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza ahita afungurwa by’agateganyo.

Photos:

[fluentform id="3"]