sangiza abandi

Nyabihu:Minisitiri Murasira yasuye umusozi wa Gisuma umaze gutera isuri

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatanu , Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yasuye umusozi wa Gisuma uherereye mu Murenge wa Shyira ho mu karere ka Nyabihu, ahagaragaye ikibazo cy’imiterere y’ubutaka bwatengukanywe n’isuri bikaba bimaze kwangiza ubuso burenga hegitari 8 ndetse n’ibikorwaremezo.

Minisitiri Murasira yari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette aho nyuma yo gusuzuma imiterere y’iki kibazo Minisitiri yasabye inzego zose bireba harimo n’urwego tekiniki rwa MINEMA ko hategurwa ingamba zifatika kandi zihamye zigashyirwa mu bikorwa ,hagamijwe kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’iki kibazo ndetse no kwirinda ko cyateza ibyago.

Uyu musozi kugeza ubu ngo umaze kwangiza hegitari 8 ,wangiza na bimwe mu bikorwaremezo

Yananasuye kandi site ya Jaba iri mu Murenge wa Mukamira, aho hubakwa inzu 76 zigenewe imiryango yahuye n’ibiza by’imyuzure byo mu 2023. Yashimangiye ko ibikorwa byo kubaka bigomba kwihutishwa kugira ngo izo nzu zishyikirizwe abazigenewe ku gihe , kuko bakeneye aho kuba byihutirwa.

Uyu musozi wa Gisuma uherereye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Shyira mu Kagari ka Kanyamitana, aho abaturage bahangayikishijwe n’uko urimo kugenda urigita ukanatenguka ku buryo imiryango iwutuyeho ishobora kuhaburira ubuzima.

Ni umusozi watangiye kurigita mu ntangiriro z’uyu muhindo mu mwaka wa 2023 ndetse utangira gutenguka kuko wiyashije haturukamo ibyondo bimeze nk’ibikoma bivanze n’amabuye

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]