sangiza abandi

Hatangijwe amarushanwa y’umukino w’igisoro mu mashuri yisumbuye

sangiza abandi

Hagamijwe kubungabunga no gusigasira imikino gakondo,mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro hatangijwe amarushanwa yo gukina igisoro(kubuguza), umukino watangijwe ku mugaragaro n’intebe y’inteko y’umuco Amb.Robert Masozera

Ni amarushanwa azitabirwa n’ibigo by’amashuri byatoranyijwe mu Turere 16 tw’Igihugu. Uyu munsi harushanyijwe abanyeshuri baturutse mu bigo byo mu mujyi wa Kigali,Amajyaruguru n’uburasirzuba.

Mu rwego rwo guhererekanya umurage ndangamuco w’Igihugu no gusigasira imikino gakondo,ku bufatanye na inteko y’umuco ku bufatanye na Jumelage Rwanda hateguye amarushanwa y’umukino gakondo w’igisoro mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro.

Aya marushanwa ari kubera mu ngoro z’umurage, atangirijwe ku mugaragaro mu ngoro y’ubugeni n’ubuhanzi i Kanombe.

Umukino w’igisoro ni umwe mu mikino izwi ko ari iya kera cyane mu Rwanda.Igisoro kibazwa mu giti cyangwa kikabumbwa ariko n’abana bashobora kugikora bacukura utwobo mu butaka. Muri rusange, Igisoro kigizwe n’impande ebyiri, buri ruhande rugizwe n’utwobo cumi na dutandatu aho buri kamwe kitwa icuba.

Bivuze ko utwobo twose tugize igisoro ari mirongo itatu na tubiri. Igisoro gikinwa n’abantu babiri bakoresheje utubuye tw’igisoro mirongo itandatu na tune. Utwo tubuye hari abatwita inka cyangwa imbuguzo. Kugira ngo utsinde, bisaba ko urya inka za mugenzi wawe zose ukazimumaraho.

Abana barushanwa kubuguza mu mukino gakondo witwa igisoro

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]