Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Eric Semuhungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu igororero rya Nyarugenge mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Mata 2026.
Semuhungu Eric yari yatawe muri yombi tariki 09 Mata 2026. Ni mu gihe ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata ari bwo dosiye ye yashyikirijwe Urukiko.
Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Mata 2026 yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ariko iburanisha ribera mu muhezo kubera ibyaha akurikiranyweho bishobora kubangamira imigirire mbonezabupfura.
Semuhungu Eric akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyaha cyo gukangisha gusebanya. Yatawe muri yombi tariki 09 Mata 2026.







