sangiza abandi

Nyamagabe:Hatangijwe ku mugaragaro sisitemu ya “Mbaza” abaturage basabwa kwita ku mibereho myiza

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kabiri umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yatangije ku mugaragaro sisitemu “Mbaza” anasaba abaturage kurushaho kwita ku mibereho myiza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri, yayoboye Inteko y’Abaturage yabereye mu kagari ka Rususa, umurenge wa Kamegeri, aho hatangirijwe ku mugaragaro ku rwego rw’akarere sisitemu nshya yiswe “Mbaza”.

Iyi sisitemu ya “Mbaza” igamije koroshya uburyo abaturage batanga ibibazo cyangwa ibirego byabo no kubikurikirana, bifashishije ikoranabuhanga.

Meya Niyomwungeri yasobanuriye abaturage ko ubu buryo bwihutisha itumanaho hagati yabo n’inzego z’ubuyobozi, bityo ibibazo bikabasha kugera ku bayobozi mu gihe gito kandi bigahabwa umurongo vuba.

Yagize ati: “Turabasaba gukoresha iyi sisitemu ya Mbaza kuko yoroshye, kandi buri muturage ashobora kuyigeraho akoresheje telefoni ye. Bizatuma ibibazo byanyu bigera ku nzego zibishinzwe vuba kandi bikemuke neza.”

Mu bindi yibukije abaturage, Meya Niyomwungeri yabasabye gukomeza gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kugira ngo barusheho kubona serivisi z’ubuvuzi nta nkomyi.

Yanaboneyeho kubasaba gukosora amakuru yabo ari muri sisitemu ya Imibereho, cyane cyane ku bagaragaraho amakuru adahuye n’imibereho yabo nyayo, kugira ngo ubufasha n’igenamigambi bishingire ku makuru nyakuri.

Abaturage bitabiriye iyi nteko bashimiye ubuyobozi bw’akarere ku bw’iyi gahunda nshya izabafasha kurushaho kugaragaza ibibazo byabo no kubikemurirwa ku gihe, baniyemeza kuyikoresha neza.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]