Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Al Ahly SC Wad Madani yo muri Sudani ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2026.
Ibitego bya Rayon Sports byombi byatsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Cameroon, Kameni Herman Junior ku munota wa 42 no ku munota wa 52 yuzuza ibitego 4 ari mu mwambaro wa Gikundiro.
Igitego cya mbere Kameni yagitsindishije umutwe nyuma y’umupira mwiza wari uzamuwe neza Muderi Akbar, naho ku gitego cya kabiri ni umupira Kameni yafashe abanza gucenga ba myugariro ba Al Ahly SC, mu gihe bari mu bicyezicyezi ahita atera ishoti rikomeye mu izamu.
Igitego kimwe cya Al Ahly cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Emad Slah Al Sini winjiye mu kibuga asimbuye kuri kufura ku munota wa 63.
Umutoza Haringingo Francis Christian yari yabanje mu kibuga abakinnyi 7 basanzwe babanzamo barimo umuzamu Dande Junior, Charles Tchouplaou wari kapiteni, Muderi Akbar, Issa Djiguiba, Muderi Akbar, Antonio Atisso Kodjo Kossivi na Kameni Herman Junior.
Ni mu gihe abandi bakinnyi babanje mu kibuga ari abasanzwe ari abasimbura ariko babanjemo ku mukino uheruka Rayon Sports yatsinzemo Mathare United yo muri Kenya ibitego 3-0.
Aba bakinnyi Nshimimana Fabrice, Wakonda Abdel Matumona, Nisingizwe Christian, Boris Gbenou na Uwumukiza Obed wari wagiyemo asimbuye ku mukino wa Mathare United.
Mu gice cya kabiri umutoza Haringingo yakoze impinduka 6 kigitangira uhereye ku muzamu Dande Junior wahaye umwanya Mugisha Yves, ndetse yakomeje gukora impinduka ku buryo mu bakinnyi basanzwe bakina uretse Iradukunda Elie Tatou, Nshuti Didier, Nkundimana Fabio, Ndayishimiye Didier, Ndikumana Asman na Ibrahim Djingarey utari uhari kubera imvune y’umugongo afite, abandi bakinnyi bose bakinnye.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yujuje imikino 10 yose itsinda kuva yatangira imyitozo y’umwaka wa 2026/27, ndetse ubaye umukino wa 8 byibuze yinjiza ibitego bibiri kuzamura mu izamu ry’ikipe bahanganye.
Umutoza Haringingo yavuze ko Rayon Sports izasubira mu kibuga tariki 27 Kanama 2026 ikina umukino wa 1/2 w’Igikombe Kiruta ibindi, FERWAFA Super Cup, aho izahura na Police FC mbere yo gukina umukino w’ijonjora rya mbere muri CAF Confederation Cup izahuramo na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroon.
Al Ahly nayo izakina CAF Confederation, yarushijwe mu kibuga ndetse uretse igitego yabonye ntabundi buryo bufatika yabonye imbere y’izamu bwashoboraga kubyara igitego.
Iyi kipe yakinaga umukino wa gicuti wa kabiri mu Rwanda nyuma y’uwo yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-0, ndetse iyi kipe yo muri Sudani iri gukinira mu Rwanda mu rwego rwo kuhimenyereza kuko ariho izakirira imikino yayo ya CAF Confederation Cup aho mu ijonjora rya mbere izakina na Tusker FC yo muri Kenya iheruka mu Rwanda muri CECAFA Kagame Cup.














