Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti.
Uyu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Djibouti kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026.
Mu ijambo rye, Perezida Guelleh yavuze ko yiyemeje gukora atizigamye hagamijwe kugira ngo Djibouti irusheho gutera imbere, kandi ko azimakaza ubufatanye n’ibindi bihugu byaba ibyo muri Afurika no hanze yayo.
Ismaïl Omar Guelleh yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya Djibouti muri manda ya gatandatu, mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2026.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yari yageze muri iki gihugu ku wa mugoroba wo ku wa 8 Gicurasi, akigera muri Djibouti yakiriwe na mugenzi we, Abdoulkader Kamil Mohamed.
U Rwanda na Djibouti ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu, n’umutekano.
Ku wa 12 Mata 2026, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida Ismaïl Omar Guelleh, amushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora Djibouti, kandi bemeranya gukomeza ubufatanye.
Muri Werurwe 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yari yasuye Djibouti yakiriwe na Perezida w’iki gihugu.
Mu biganiro bagiranye, Djibouti yashimye ibikorwa by’umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo uyobora umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, Francophonie, ndetse ko amushyigikiye mu kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Mu Ugushyingo 2025, ibi bihugu byombi byashyize umukono ku masezerano icyenda y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo siporo n’umuco, ubuzima, iterambere ry’umuryango, guhugurana mu bijyanye na dipolomasi, ubutabera n’umutekano w’imbere mu gihugu n’ibindi.









