sangiza abandi

Niger: Abanyarwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi 

sangiza abandi

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Niger ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu cyo muri Afurika y’i Burengerazuba, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2026, kibera muri Radisson Hotel i Niamey aho cyitabiriwe n’abantu bagera ku 140 barimo Abanyarwanda, abahagarariye ibihugu byabo muri Niger, abagize Guverinoma y’iki gihugu, abahagarariye amashami ya Loni n’imiryango mpuzamahanga muri Niger, sosiyete sivile ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Guverinoma ya Niger yari ihagarariwe n’umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Souleymane Issakou.

Souleymane Issakou yashimiye umuryango w’abanyarwanda muri icyo gihugu watanze ubutumire mu kwifatanya igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko yifatanyije n’abanyarwanda mu bihe barimo byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi anashima ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba nta makemwa.

Souleymane kandi yashimye uruhare rw’Inkiko Gacaca mu kurangiza imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere igihugu cyagezeho.

Yanashimye kandi ubudaheranwa bw’abanyarwanda, yemeza ko abandi banyafurika bakwiye kubwigiraho.

Uwahagarariye umuyobozi w’amashami y’umuryango w’abibumbye akaba n’umuyobozi wa FAO, AI Hassan Cissé, yatanze ubutumwa bwa Loni muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwera Denise yatanze ubuhamya bw’uko ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byagaragaraga, mbere yayo ku buryo iyo amahanga aza kugira icyo akora, itari kuba.

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Niger bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba muri Niger bongeye kuzirikana ubukana Jenoside yakoranywe, baha icyubahiro abishwe bazira uko bavutse
Igikorwa cyo Kwibuka cyitabiriwe n’abarenga 140
Abanyarwanda baba muri Niger bibutse ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanwe urumuri rw’ikizere
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu banyuranye

Photos:

[fluentform id="3"]