Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gukorana bya hafi n’abikorera kugira ngo ibikorwa remezo bya siporo birimo Arena na Stade bitaba gusa ahabera ibitaramo cyangwa amarushanwa, ahubwo bibe ibigo biteza imbere ubukungu bw’urubyiruko n’imibereho y’abaturage muri rusange.
Ibi yabigarutseho mu nama ya Africa CEO Forum, ubwo yasubizaga ikibazo cyibandaga ku buryo u Rwanda rufatanya n’abikorera mu gutuma ibikorwa nka BK Arena nama Stade bibyarira inyungu abaturage.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko ibi bikorwaremezo n’imikoreshereze yabyo bishingiye ku cyerekezo igihugu gifite cyo gutekereza kure no gushaka uburyo bushya bwafasha ubukungu kuzamuka, aho igihugu kiri kureba amahirwe mashya yiterambere arimo ubukerarugendo na siporo.
Yagize ati: “U Rwanda rwahisemo kureba uburyo bwafasha kuzamura ubukungu binyuze mu nzego nshya. Ubukerarugendo bwabaye imwe mu nkingi zikomeye, ariko tunareba ubwoko butandukanye bwabwo harimo ubushingiye kuri siporo n’ibikorwa mpuzamahanga.”
Yasobanuye ko igihugu cyafashe umwanzuro wo gushora imari mu bikorwa remezo bya siporo hagamijwe gufungura amahirwe y’ubucuruzi, imyidagaduro n’ishoramari ry’igihe kirekire.
Yatanze urugero rw’ukuntu BK Arena yubatswe mu gihe gito kugira ngo u Rwanda rwakire icyiciro cya mbere cya Basketball Africa League, ibintu byafashije igihugu kwiyerekana nk’ahantu hashobora kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Mukazayire kandi avuga ko ubufatanye n’abashoramari bikorera bukomeje kugira uruhare runini mu kubaka ibikorwaremezo bikikije ayo ma Stade, birimo iby’imyidagaduro, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ibindi.
Yashimiye ishoramari rya Zaria Group ryashyizeho Zaria Court, avuga ko ari urugero rwiza rw’ukuntu ibikorwa byunganira ama Stade ndetse na Arena byongera agaciro ku ishoramari rya siporo no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Ati: “Iyo ufite Arena cyangwa Stade hanyuma ukagira n’ibindi bikorwa biyikikije birimo imyidagaduro n’ubucuruzi, uba wongereye agaciro k’ishoramari rya siporo.”
Yongeyeho ko Leta ikomeje gukorana n’abashoramari batandukanye kuko abikorera bazana ibitekerezo by’ubucuruzi n’uburyo bwo gutuma ibikorwa bya siporo n’ubukerarugendo birushaho kubyara inyungu kandi bikagira uruhare mu guhanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko.









