sangiza abandi

Irene Murindahabi yateguje ubukwe bwe n’umukobwa utuye mu Bubiligi

sangiza abandi

Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné yerekanye ko yitegura kurushinga na Nishimwe Liliane bamaze igihe mu rukundo, utuye mu Bubiligi.

Yabyemeje mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026. 

M Irene yerekanye integuza y’ubukwe ‘Save the Date’ ndetse n’amafoto agaragaza uyu mukobwa yamaze kwambika impeta, ayaherecyesha ijambo “Ndagukunda cyane.” 

Yagaragaje ko ubu bukwe bwabo buteganyijwe kuba tariki ya  15 Kanama 2026, gusa ntiharamenyekana aho buzabera cyangwa andi makuru.

Murindahabi ni umwe mwe bazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda, nk’umunyamakuru ndetse n’ufasha abahanzi.

M Irene yikorera ku gitangazamakuru cye cya MIE ndetse akanafashiriza abahanzi muri MIE Music, barimo itsinda rya Vestine na Dorcas, ariko akaba yaranakoranye mbere na Niyo Bosco n’abandi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]