sangiza abandi

Mayor Dusengiyumva yaganiriye na mugenzi wa Baku ku iterambere ry’imijyi itekanye

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mayor Samuel Dusengiyumva, yahuye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Baku muri Azerbaijan, Azizov Eldar Aziz oglu, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’iy’imijyi yombi.

Mayor Dusengimana ari i Baku aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mijyi n’Imiturire (World Urban Forum – WUF), iri kuba guhera ku wa 17-22 Gicurasi 2026. 

Iyi nama yitabiriwe n’abantu barenga 40,000 baturutse mu bihugu 182, byo hirya no hino ku Isi, aho bari kwiga ku bibazo byugarije imijyi birimo ibura ry’amacumbi mu mijyi, ibura ry’amazi, utujagari, gusana imijyi nyuma y’intambara, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Hirya y’iyi nama, Mayor Dusengimana yahuye n’umuyobozi w’Umujyi wa Baku baganira ku nzego zitandukanye zigamije guteza imbere imijyi irambye kandi igezweho, harimo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu igenamigambi ry’imijyi, hagamijwe koroshya imiyoborere no gutuma ibikorwa remezo bihuzwa n’iterambere ry’abaturage.

Abayobozi bombi banagarutse ku kamaro ko guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu mijyi, by’umwihariko gahunda zo kongera ibiti mu mijyi, kubungabunga pariki n’ahantu hahurira abaturage hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ikindi cyagarutsweho ni uburyo bwo kunoza imiyoboro y’amazi y’imvura ndetse no gushaka ibisubizo birambye bifasha imijyi kugabanya ibibazo by’imyuzure no kurinda ibikorwa remezo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]