sangiza abandi

Ngororero:Hibutswe abana bajugunywe mu cyobo ari bazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

sangiza abandi

Kuyi uyu wa Mbere mu murenge wa Kavumu habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Ramba.

Amateka agaragaza ko muri uyu murenge taliki ya 8 Kamena mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorerwaga abatutsi,kuri iyi taliki ari ho abicanyi bafashe abana 12 babata mu cyobo ari bazima bapfa urw’agashinyaguro bishwe n’inyota n’inzara.


Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kavumu mu cyahoze ari komini Ramba ni ho habereye iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage batandukanye ,imiryango y’ababuze ababo hamwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Gaudence Mukasano umwe mu barokotse watanze ubuhamya avuga ko Jenoside aha itatangiye 1994 ahubwo yahereye mu 1990.Yavuze ko aka kace kahuye n’amakuba arenze urugero kuko Abatutsi bishwe kuva 1990.

By’umwihariko iyi taliki ya 8 Kamena 1994 iza ishyiraho umusozo ubwo bicaga abana b’abatutsi bari basigaye bakabambura ba nyina maze babacukurira icyobo kimwe bakabahamba babona nta n’umwe bakubise ifuni nta n’umwe batemye ntawe barashe.
Hari kandi n’abana abicanyi bateje abana bagenzi babo ngo babice bakabica nabi basaba imbabazi ariko ntibazihabwa.

Honorable Nyabyenda Damien mu ijambo rye yavuze ko abenshi mu batutsi biciwe muri komini Ramba ngo bishwe mu 1993 iki kikaba ikimenyetso kivuguruza abigisha amateka mabi n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko yatewe n’ihanuka ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Yagaragaje ko muri Kibirira mu cyahoze ari Ramba ,abatutsi bishwe mbere indege itaragwa.Aha avuga ko Jenoside yatewe n’ubutegetsi bubi bwigishije amacakubiri bubiba urwango n’ivangura.
Yaboneyeho gushima ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabanisha abanyarwanda,ndetse na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ubu yigisha kuba umwe no kubana neza.


Yasabye urubyiruko kwiga amateka y’ukuri kw’ibyabaye ,bakabona uburyo bakuramo isomo ry’amateka mabi bayasimbuza amasomo meza bahabwa na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda,bagashyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]