sangiza abandi

Abanyarwanda bibukijwe kugenzura ‘sim card’ zibabaruyeho mu kwirinda kugushwa mu byaha

sangiza abandi

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruramenyesha Abanyarwanda bose ko bagomba kugira amakenga y’abantu babaruye kuri Sim card zabo, kuko bishobora kubaviramo ibibazo igihe cyose hakozwe icyaha mu izina rya nyir’indangamuntu.

Uyu munsi ibyaha bikorerwa kuri telefoni bimaze kwiyongera, inshuro nyinshi uhura n’abantu bakubwira ko bagiye batekerwa imitwe n’ababahamagaye bakabizeza ibitangaza bagambiriye kubarya amafaranga.

Bene ibi iyo bibaye uwabikorewe agatanga ikirego usanga benshi mu bakora ubu bujura barakoresheje nimero zibaruye ku ndangamuntu zitari izabo, ibi bigatuma nyirayo ashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kandi arengana.

Ni muri urwo rwego, RURA, yibutsa abantu ko bagomba gukurikirana bakamenya nimero zose zanditse mu izina ryabo, ndetse hashyizweho uburyo bwo kureba nimero zose zibaruye ku ndangamuntu aho unyuze ku *125, ushobora gusiba izo nimero utazi, mu kwirinda ibibazo byabaho biturutse ku kutamenya.

RURA yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kugira amakenga yo kwitaba no gusubiza ubutumwa buturutse kuri nimero batazi, by’umwihariko abahamagara bizeza ibitangaza cyangwa ibindi byiza bisa n’ibidashoboka, kuko baba bagambiriye kubatekera imitwe no kubacuza utwabo.

Hari kandi n’abohereza ubutumwa biyitiriye ibigo runaka, ibyo RURA ivuga ko hari ibigo bike byemerewe kubikora mu buryo bwa rusange ndetse iburira abantu bose bijandika mu bujura bukorewe kuri telefoni ko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]