sangiza abandi

Shirley Botchwey wa Commonwealth ari mu Rwanda

sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Shirley Ayorkor Botchwey, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’uyu muryango mpuzamahanga.

Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ku wa 12 Kamena 2026, agaragaza ko Botchwey yakiriwe i Kigali aho yaje mu ruzinduko rw’akazi rufite intego yo kuganira ku bufatanye mu nzego zitandukanye ndetse no gukomeza guteza imbere gahunda za Commonwealth mu bihugu biyigize.

Yagize iti “Uru ruzinduko rushimangira umuhate dusangiye wo kongerera imbaraga ubufatanye no guteza imbere inyungu duhuriyeho hirya no hino muri Commonwealth.”

Mu butumwa yashyize kuri X, Shirley Ayorkor Botchwey yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda.

Ati “Mwakoze cyane ku bw’urugwiro mwanyakiranye mu Rwanda. Niteguye kuganira n’abayobozi n’abafatanyabikorwa i Kigali, hagamijwe gushimangira ubufatanye no guteza imbere gahunda ya Commonwealth y’iterambere risangiwe mu bihugu binyamuryango 56.”

Shirley Ayorkor Botchwey yemejwe nk’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yabereye mu Mujyi wa Apia muri Samoa mu 2024 akaba ari Umunyamabanga wa karindwi uyoboye uyu muryango. 

Kuva yajya muri izi nshingano uru ni rwo uruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatangira izi nshingano.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje kugira uruhare rugaragara muri Commonwealth kuva rwakwinjira muri uyu muryango mu 2009. 

U Rwanda kandi rwakiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) mu 2022, igikorwa cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu gukomeza umubano warwo n’ibihugu bigize uyu muryango.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Botchwey azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda ku ngingo zirebana n’iterambere ry’ubukungu, imiyoborere myiza, uburezi, ikoranabuhanga n’uburyo Commonwealth yakomeza gufasha ibihugu biyigize guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki gihe.

Photos:

[fluentform id="3"]