Bamwe mu baturage bagana ibitaro bya Ngarama ku karere ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe na serivisi mbi bahabwa muri ibyo bitaro zirimo gutinda kwakirwa no kwitabwaho n’abaganga cyane cyane ababa bakeneye ubutabazi bw’ibanze.
Aba baturage barimo abo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bavuga ko bava mu rugo barwaye bagannye ibitaro bya Ngarama ariko ntibahabwe serivise bifuza.
Ibi birimo nko gutinda kwakirwa,kunyuzwa mu nzira nyinshi basiragizwa n’ibindi bavuga ko bibabangamiye kuko abaganga ngo baba bibereye muma telephone.
Umwe yagize ati “Jyewe nahawe transfer yo kujya hariya I Ngarama ndwaye iryinyo ngezeyo mbona bagucisha mu nzira nyinshi jye banyishyuje kabiri.Ngiye kubaza impamvu bansubiza nabi.”
Ikibazo abenshi bahurizaho ni ikijyanye no gutinda kwakira abarwayi kandi harimo n’abakeneye ubutabazi bwihuse.
Ubuhamya bw’undi muturage yagize ati”iyo tugeze kwa muganga nta service tubona uko bikwiye.Jyewe nagize ikibazo umwana wange agwa muri WC ya metero 8 batari bagatangiye gukoresha.Yageze I Ngarama nyina niwe wari umufite twavuganaga kuri telephone.Byabaye saa cyenda ahita ajya I Ngarama agerayo saa kumi ariko bwarinze bucya bataramwakira kugeza ubwo hari abandi bantu bari bararanye umwe ahamagara ku rwego rwo hejuru rubakuriye”.
Kubera uko bakirwa aba baturage bavuga ko service mbi ikomeje gufata intera kuri ibi bitaro bya Ngarama bagasaba ko bafashwa ibitaro bikavugurura imikorere cyangwa se byaba ari abakozi bacye bakaba bakongerwa.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvugako intandaro y’ibyo abaturage bita Serivice mbi birimo gutinda kwakira abarwayi,biterwa n’ubucye bw’abaganga ugereranyije n’umubare w’abarwayi baba bakeneye service nkuko Dr.Bosco Nzambimana uyobora ibi bitaro yabibwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru.
Servise mbi zirimo gutinda kwakira abarwayi,ibi bishobora kongerera uburwayi ababa baje kwivuza ariyo mpamvu abagana ibi bitaro basaba ko hagira igikorwa.








