Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yahererekanyije ububasha na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, wamusimbuye kuri uyu mwanya.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ku biro by’iyi Minisiteri.
Amb. Nkulikiyinka ucyuye igihe yasabye abakozi n’abayobozi kuzakomeza kurangwa no kwitanga ku murimo, bakorera abaturage mu mucyo no mu bunyangamugayo, ashimangira ihame ryo gukorera abaturage mbere ya byose.
Minisitiri Uwizeye nawe yashimiye Amb. Nkulikiyinka ku musanzu yatanze mu kwimakaza imitangire inoze ya serivisi za Leta, gushyira imbaraga muri gahunda zijyanye n’ihangwa ry’imirimo ndetse n’amavugurura agamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Uwizeye kandi yiyemeje gukomeza guteza imbere ireme rya serivisi zihabwa abaturage, gushimangira gahunda zigamije guhanga imirimo, no gukomeza ivugurura rigamije guteza imbere Abanyarwanda.
Judith Uwizeye yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) na Perezida Paul Kagame mu mpinduka zashyizwe hanze ku wa 10 Kamena 2026.
Uwizeye Judith yari asanzwe ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika aho yari ari muri izi nshingano kuva muri Nyakanga 2025. Yagarutse muri MIFOTRA nyuma y’imyaka icyenda kuko kuva mu 2014 kugera 2017 n’ubundi yari muri iyi Minisitiri.
Amb. Christine Nkulikiyinka we wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.










