Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, ku mbaraga bakomeje gushyira mu kuba Abanyafurika bakunga ubumwe mu rugendo rwo guharanira ko uyu mugabane utera imbere.
Perezida Kagame na Obasanjo bari mu bitabiriye inama yiga ku bwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika izwi nka African Air Transport Convention and Exhibition, yabereye i Lome muri Togo ku wa 15 Kamena 2026.
Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Kabiri, Perezida Faure Gnassingbé yagaragaje ko Perezida Kagame na Obasanjo ari abantu badahwema kugaragaza ko Abanyafurika bakwiye kwishyira hamwe bagatahiriza umugozi umwe.
Yagize ati “Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti yanjye, Perezida Paul Kagame, kimwe n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, ku bwitabire bwabo i Lomé mu muhango wo gutangiza Inama n’Imurikagurisha Nyafurika ku Bwikorezi bwo mu Kirere 2026. Ubwitange bwabo budacogora mu guteza imbere ubumwe n’ukwishyira hamwe kwa Afurika butanga agaciro kihariye kuri iyi nama”.
Yakomeje agira ati “ Ikirere cya Afurika ntigikwiye gufatwa gusa nk’inzira yo kunyuramo. Ahubwo ni umusingi w’ingenzi uteza imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ubucuruzi, ubushobozi bwo guhangana ku isoko ndetse n’ubusugire bw’umugabane wacu”.
Ni kimwe mu bikoresho by’ingenzi byihutisha impinduka mu bukungu bwa Afurika no kurema amahirwe mashya ku rubyiruko rwacu.”
Gnassingbé yashimangiye ko ubufatanye bw’Abanyafurika buzatuma uyu mugabane urushaho gukomera, gutera imbere, kandi ukagenzura ahazaza hawo.
Ku ruhande rwa Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ikwiye kongera gushimangira icyerekezo cya Afurika cyo kubaka urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rufasha ibihugu byayo kwihuza no koroshya ubuhahirane.
Ati “Ubwikorezi bwo mu kirere bwonyine bwakabaye impamvu ifatika yo gutuma Afurika ikorera hamwe mu buryo bubyara umusaruro ukwiye, mu myaka yashize twavugaga ku kwihuza, ubucuruzi ndetse n’imigenderanire ku bihugu bya Afurika, gusa tuzi neza igikwiye gukorwa ari nacyo dukwiye gukora, kuko Afurika yihariye kuba ifite 1/5 cy’abatuye Isi, ariko ukaba ugifite igice gito cy’abakoresha ingendo mpuzamahanga zo mu kirere.”
Perezida Kagame yanagarutse ku mbogamizi zigikomeje kubangamira ingendo zo hagati y’ibihugu bya Afurika, avuga ko zituma ubucuruzi n’ishoramari bidatera imbere nk’uko bikwiye.












