sangiza abandi

Mu Rwanda hamaze kuvurwa abarwayi 1100 b’umutima mu myaka 4 ishize

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda hamaze kuvurirwa abarwayi 1100 b’umutima bidasabye ko boherezwa hanze.

Dr Butera yabwiye RBA ko iyi ari intambwe ikomeye igaragaza ko u Rwanda rumaze kubaka ubushobozi mu kuvura no gukurikirana abarwayi b’umutima bidasabye ko berekeza mu bindi bihugu, ashima ubufatanye butandukanye butuma bigerwaho.

Ati “Dusubiye inyuma gato nko mu myaka ine ishize, indwara z’umutima zari impamvu ya kabiri yatumaga u Rwanda rwohereza abarwayi benshi kujya kwivuriza hanze. Ariko kuva iyi gahunda yatangira tumaze kuvura hano mu Rwanda abarwayi bageze ku 1100.”

Dr Butera yavuze ko ibi bikorwa ku bufatanye n’abaganga batandukanye ariko hanahugurwa ab’Abanyarwanda kugirango bazakomeze gutanga izi serivisi imbere mu Gihugu, zigere kuri benshi.

Ati “Ni ubufatanye dufitanye n’abantu batandukanye. Ntabwo tuvura gusa ahubwo tunigisha n’abaganga b’Abanyarwanda, kugirango tuzagire benshi b’inzobere muri uru rwego.”

Yagaragaje ko imibare y’abarwara iyi ndwara y’umutima ikomeje kugenda yiyongera, ndetse ikaba yaratangiye kwiganza mu bana cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu barimo n’abayivukana. 

Imibare igaragaza ko ku Isi umwana umwe mu bana 100 avukana ikibazo cy’umutima, aho 25% by’ibyo bibazo biba bikeneye kubagwa.

Ku wa 14 Kamena 2026, mu Rwanda haje abaganga b’inzobere bo mu Muryango wa ‘Save Child’s heart’ aho bari kuvura abana bafite ibibazo bitandukanye by’umutima.

Umuyobozi w’uyu muryango, Simon Fisher, yavuze ko mu myaka 20 ishize kugera mu 2023, abana bafite ibibazo by’umutima bajyanwaga kuvurirwa muri Israel ariko ku bw’ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, basigaye bavurirwa mu Rwanda.

Mu Rwanda hakomeje gushyirwa imbaraga nyinshi mu gushaka uburyo bwo gutanga ubuvuzi kuri iyi ndwara iri mu zihitaba benshi ku isi, ndetse ubu biri ku rwego rushimishije kuko n’abo mu bindi bihugu batangiye kuyivuza mu Rwanda.

Muri 2020, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal by’i Kigali, byatangije gahunda idasanzwe yo kubaga abarwaye umutima ku nshuro ya mbere mu Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda mu gihe byari bisanzwe bikorwa n’inzobere z’abaganga b’abanyamahanga.

U Rwanda kandi rukomeje kwishakamo imbaraga aho mu 2021 hatangiye kubakwa ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima, mu cyanya cy’ubuvuzi i Masaka, cyubakwa ku bufatanye na Misiri.

Ibi ibitaro bizajya bitanga ubuvuzi ku ndwara z’umutima, bizaba bifite abaganga b’inzobere bavura ibijyanye no kwipfundika kw’amaraso bikunze gutera ibibazo birimo sitoroke, umutima ndetse n’ibindi bitandukanye birimo kubaga umutima ndetse n’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima.

Muri 2024, Leta y’u Rwanda yahawe na Misiri ibikoresho bigezweho mu buvuzi bw’umutima bifite agaciro ka miliyoni 3.3$ (asaga miliyari 4 Frw), bizakoreshwa muri icyo kigo kizaba cyitwa “My Heart Centre”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda hamaze kuvurirwa abarwayi 1100 b’umutima

Photos:

[fluentform id="3"]