sangiza abandi

Intumwa z’Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku mutekano rya Nigeria ziri mu Rwanda

sangiza abandi

Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano muri Nigeria  riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije gusuzuma isano iri hagati y’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere, n’ibibangamira umutekano w’ibihugu.

Iri tsinda ryasuye Minisiteri y’Ingabo ndetse n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho  ryagejejweho ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Patrick Karuretwa.

Iki kiganiro cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere n’ingaruka zayo ku mutekano w’igihugu”, aho bagaragarijwe
ubunararibonye bw’u Rwanda n’ingamba rwafashe mu gukemura ibibazo by’umutekano rwagiye ruhura nabyo.

Uru rugendoshuri rugamije kongerera abarwitabiriye ubumenyi ku mpamvu zitera umutekano muke, cyane cyane izifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko ndetse n’ihatanira umutungo kamere.

Runatanga kandi amahirwe yo kwiga politiki, inzego n’uburyo u Rwanda rwakoresheje mu gukumira no guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Madamu Halima Zanna uhagarariye iri tsinda, yashimiye amakuru n’ubumenyi bahawe muri uru ruzinduko. Yagaragaje ko ibyo bungutse bizafasha cyane mu kurushaho gusobanukirwa imicungire y’umutekano w’igihugu, gukumira amakimbirane no kubaka amahoro arambye.

Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bugenda burushaho gukomera hagati y’u Rwanda na Nigeria mu rwego rw’inyigisho n’ubushakashatsi ku mutekano, ndetse no gusangizanya ubumenyi bw’umwuga, bikaba bikomeza gushimangira ubufatanye bw’akarere mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho n’ibigenda bivuka.

Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano muri Nigeria  riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Patrick Karuretwa yabagejejeho ikiganiro
Iri tsinda ryasuye Minisiteri y’Ingabo ndetse n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda
Madamu Halima Zanna uhagarariye iri tsinda, yashimiye amakuru n’ubumenyi bahawe muri uru ruzinduko

Photos:

[fluentform id="3"]