sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yunamiye intwari z’urubyiruko rwa Soweto muri Afurika y’Epfo

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasuye Urwibutso rwa Hector Pieterson ruherereye i Soweto, yunamira urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kurwanya ivanguramoko no guharanira ubwisanzure bw’abaturage ba Afurika y’Epfo.

Minisitiri Nduhungirere yasuye uru Rwibutso kuri uyu wa 17 Kamena 2026. 

Amb Nduhungirehe yasuye uru Rwibutso ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka aho bombi nunamiye uru rubyiruko rwaraharaniye ubwisanzure bw’abaturage ba Afurika y’Epfo.

Mu butumwa Amb.Nduhungirehe yatangaje bugira buti “Uyu munsi, mu izina rya Guverinoma n’Abaturage b’u Rwanda, ndunamira Hector Pieterson n’izindi ntwari zose z’urubyiruko rwa Soweto. Igitambo batanze gikomeze guteza imbere amahoro, ukwihangana n’ubwisanzure muri Afurika no ku Isi yose.”

Hector Pieterson ni umwe mu bana bazwi cyane mu mateka ya Afurika y’Epfo nyuma yo kwicwa arashwe ku myaka 12 n’inzego z’umutekano zari ho icyo gihe  ku wa 16 Kamena 1976, mu myigaragambyo yabereye i Soweto. 

Iyo myigaragambyo yari yakozwe n’abanyeshuri bigaragambyaga bamagana icyemezo cya Leta y’ivanguramoko cya Apartheid cyo gukoresha ururimi rwa (Afrikaan) nk’ururimi rw’inyigisho mu mashuri y’abirabura.

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]