sangiza abandi

Maj Gen Nyakarundi yaganiriye na mugenzi we w’u Bufaransa ku bufatanye bwa gisirikare

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku Butaka, Gen Pierre Schill, byibanze ku gushimangira ubufatanye bwa gisirikare no guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabereye i Paris mu Bufaransa ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, aho aba bayobozi bombi bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Eurosatory 2026, rihuza ibigo n’inzobere mu by’umutekano n’igisirikare herekanwa ibikoresho n’ikoranabuhanga bigezweho bikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere.

Mu biganiro byabo, impande zombi zagarutse ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse no gukomeza gushimangira umubano umaze igihe hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Imurikagurisha rya Eurosatory 2026 ririmo kubera mu kigo cy’imurikabikorwa cya Paris Nord Villepinte kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 19 Kamena 2026. Ni ryo murikagurisha rinini ku Isi mu bijyanye n’intwaro, ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga byifashishwa n’ingabo zirwanira ku butaka no mu kirere.

Uyu mwaka ryahurije hamwe abamurika barenga 2,100 baturutse mu bihugu 65, hamwe n’intumwa z’abayobozi bagera kuri 330 zaturutse mu bihugu 93. Muri iri murikagurisha hanamuritswe ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga birenga 500 bifasha mu guteza imbere umutekano n’ubushobozi bw’ingabo.

Ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa bukomeje kwaguka binyuze muri gahunda zitandukanye. Muri Gicurasi 2026, Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe ubufatanye bwa gisirikare bwa Afurika mu Bufaransa, Maj Gen Pascal Ianni, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh.

Mbere yaho, mu Ukuboza 2025, i Kigali habereye inama ya gatatu ya Komisiyo y’Ubufatanye bwa Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, iyobowe na Brig Gen Patrick Vaglio ku ruhande rw’u Bufaransa. Iyo nama yanzuye ko impande zombi zakomeza kwagura gahunda z’amahugurwa no guhererekanya ubumenyi mu bya gisirikare.

Mu mwaka wa 2024 kandi, u Rwanda n’u Bufaransa byashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu by’umutekano, akomeje gushyirwa mu bikorwa no gushimangirwa muri uyu mwaka wa 2026, by’umwihariko mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Muri ubu bufatanye, Ingabo z’u Bufaransa zikomeje gutanga amahugurwa mu mashuri makuru ya gisirikare yo mu Rwanda arimo RDF Command and Staff College i Musanze, ndetse no mu bigo by’imyitozo birimo Gabiro.

Hanakomeje ubufatanye hagati y’inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi mu guhanahana amakuru no guhangana n’iterabwoba ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye umutekano wo mu karere.

Photos:

[fluentform id="3"]