sangiza abandi

Volleyball: REG VC yiyambaje umukinnyi wo kuyifasha muri GMT

sangiza abandi

Ikipe ya REG VC yiyambaje umukinnyi w’umugande ukina inyuma (Opposite Hitter) Iga Mohammed ngo azayifashe mu mikino y’irushanwa ryo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Genocide Memorial Tournament 2026).

Iyi mikino ngarukamwaka iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena, ikazasozwa ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2026, ikazabera muri Petit Stade i Remera.

REG VC yongeyemo Iga Mohammed mu bakinnyi bayo kugira ngo asimbure Thon Maker Madol Magembo usanzwe ari Kapiteni wayo utazagaragara muri GMT kubera ibibazo by’imvune.

Iga ntabwo ari mushya mu makipe yo mu Rwanda kuko yananyuze mu ikipe ya EAUR VC.

Iga Mohammed aherutse gutsindira igihembo cy’umukinnyi mwiza ukina inyuma (Best Opposite hitter) mu mikino y’Akarere ka 5 yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, African Nations Championship 2026 CAVB Zone V Qualifiers, iherutse kubera Kampala muri Uganda.

REG VC ifite igikombe giheruka cya GMT izitabira iyi mikino ishaka uburyo yakwegukana igikombe cya 3 muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel.

Photos:

[fluentform id="3"]