Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwitonze Mahoro Eric, yatangaje ko Guverinoma yihaye gahunda yo kongera imbaraga mu kwigisha abaturage ububi bw’imvugo zibiba urwango, ndetse no gukorana n’izindi nzego mu kumenya, gukurikirana no guhana abagaragarwaho no gukwirakwiza izo mvugo.
Yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 18 Kamena, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya imvugo zibiba urwango.
Uyu muhango wanahujwe no kumurika imbanzirizamushinga nyandiko y’Igihugu igamije guhangana n’izi mvugo z’urwango mu Rwanda.
Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abahagarariye urubyiruko ndetse n’abandi banyuranye, aho baganiriye ku buryo bwo gukumira no kurwanya imvugo zibiba urwango binyuze mu kwimakaza amahoro, uburezi n’ubufatanye mu bikorwa bihuriweho.
Mahoro Eric yavuze ko uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, kuko urwibutsa amateka mabi rwanyuzemo binyuze binyuze mu mvugo z’urwango, ndetse n’icyo Igihugu gikomeje gukora kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.
Ati ” Uyu ni umunsi ukomeye kuri twebwe, kuko utwibutsa ayo mateka ndetse nicyo dukwirye gukora kugirango tudasubira inyuma, ariko utwibutsa nanone urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda nyuma yaho RPF ihagarikiye Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ko igipimo ubungubu tugeze cy’ubumwe bw’Abanyarwanda ari 95.3%, urumva rero ko harimo ibyo kwishimira muri urwo rugendo.”
Yakomeje avuga ko binyuze muri gahunda nshya y’ibikorwa byo kurwanya imvugo z’urwango yamurikiwe imbanzirizamushinga, intego ari ugukomeza guhangana n’izi mvugo n’izindi zose zigamije guhembera amacakubiri mu Banyarwanda.
Ati “Kwigisha ububi bw’imvugo zibiba urwango, cyane cyane ko ntabwo imvugo zibiba urwango zigarukira ku ngengabitekerezo ya Jenoside, hari naho tubona hakoreshwa imvugo zijimije ariko zigamije guhembera amacakubiri n’urwango mu bantu.”
Yongeyeho ko hazakomeza ubufatanye n’inzego zitandukanye mu gukumira, gutanga amakuru no gukurikirana abagaragaweho n’izo mvugo.
Ati ” Ikindi gikomeye ahongaho kirarebana no gukurikira no guhana kuko iyo habayeho gukora ibyaha ni ngombwa ko twibutsa ko ntabwo abantu babi imvugo zibiba urwango cyangwa bazikwirakwiza bakwiye kwihanganirwa mu buryo ubwaribwo bwose.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Vision Jeunesse Nouvelle yagaragaje akamaro k’urubyiruko mu gukorera hamwe mu guhangana n’imvugo zibiba urwango, ashimangira ko “amagambo afite imbaraga: ashobora guhuza cyangwa gutandukanya abantu, kubaka cyangwa gusenya, gucisha bugufi cyangwa guhembera urwango.”
Yanagaragaje ko ubufatanye burimo n’urubyiruko ari ingenzi mu kubaka amahoro arambye no guteza imbere ubumwe n’imibanire myiza mu muryango nyarwanda.
Gahunda y’Igihugu yo kurwanya imvugo z’urwango (National Action Plan) ikubiye mu nkingi eshanu, zigabanije mu ntego z’igihe gito n’igihe gito, igamije kongerera imbaraga ingamba zisanzweho, guteza imbere uruhare rw’urubyiruko nk’abambasaderi b’amahoro mu ikoranabuhanga, ndetse no kurwanya amakuru y’ibihuha by’umwihariko mu gihe cy’iterambere ry’isi y’ikoranabuhanga.












