Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje uko Korari y’abadivantisiti b’i Gitwe yahimbiye indirimbo uwari Rerezida w’u Rwanda Kayibanda imugereranya na Musa w’Abahutu Imana yahaye Abahutu ngo aze ashinge ishyaka ribavane mu buja n’ubucakara bw’Abatutsi nk’uko Imana Yohereje Musa muri Egiputa cyangwa mu Misiri ikajya kuvanayo Abayisiraheli ikabarokora.
Mu kiganiro Dr Bizimana yatanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza yagaragaje ko inyandiko zagiye zibiba urwango zigamije kwanganisha abanyarwanda,ziri mu byakuruye urwango kuko zigishaga ko Abatutsi bakandamije Abahutu igihe kirekire ku ngoma ya cyami, ko igihe kigeze kugirango abahutu bafashwe na Kiliziya gatolika n’Ububiligi basubirane igihugu cyabo hanyuma bikize Abatutsi ko igihugu ari icy’Abahutu Abatutsi ari abanyamahanga.
Nyuma y’ubwigenge ingoma ya cyami irangiye bamwe mu bategetsi ngo bagiye mu mujyo w’uru rwango bararushyigikira bagaragaza ko Abahutu n’Abatutsi ntaho bahuriye ngo batagomba no kubana byigishijwe cyane n’ishyaka PARMEHUTU.
PARMEHUTU ryari ishaka riri ku butegetsi muri repubulika ya mbere yayobowe na Perezida Kayibanda Gregoire aho minisitiri Bizimana avuga ko iyo hatabaho PARMEHUTU n’abayishinze n’abayiyobotse, nta Jenoside yakorewe Abatutsi yari kuba mu Rwanda.
Usibye inyandiko zibiba urwango Minisitiri bizimana yagaragaje ko n’amadini yagiye agira uruhare mu bikorwa by’ingengabitekerezo,nk’aho yatanze urugero kuri chorale y’abadivantisiti y’i Gitwe mu karere ka Ruhango yahimbiye uwari perezida w’u Rwanda Greoire Kayibanda ,indirimbo imugereranya na Musa (uvugwa muri Bibiliya ko yakuye abayisiraheri mu bucakara).
Dr.Bizimana yagize ati “Korari y’abadivantisiti b’i Gitwe yahimbiye indirimbo perezida Kayibanda imugereranya na Musa, ko Kayibanda ni nka Musa w’Abahutu Imana yahaye Abahutu ngo aze ashinge ishyaka ribavane mu buja n’ubucakara bw’Abatutsi nk’uko Imana yohereje Musa muri Egiputa cyangwa mu Misiri ikajya kuvanayo Abayisiraheli ikabarokora”.
Dr. Bizimana yibukije uko iyo ndirimbo yaririmbwaga maze na we ayiririmba mu magambo yayo ati”Perezida Perezida Kayibanda we,uwo ni we Imana yatumyeee,iti Kayibanda ugende ushinge pariti maze ukure abana bange mu buja”
Bizimana yagaragaje ko iyo hataba inyandiko,imvugo mbi n’indirimbo z’urwango byigishijwe igihe kirekire kandi bishyigikiwe n’ubutegetsi,nta banyarwanda bari kwicwa cyangwa se abandi ngo bahinduke abicanyi.
Yagaragaje ko amateka akwiye kwigishwa neza hagamijwe gukuramo isomo ,kugirango abakura ubu batandukanye ikibi n’icyiza bakure bigishwa amahoro n’urukundo , kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ukuri.









