Minisitiri w’Umutekano, Hon. Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 66 Repubulika ya Madagascar imaze ibonye ubwigenge.
U Rwanda rwifurije Guverinoma n’abaturage ba Madagascar isabukuru nziza y’ubwigenge, rwongera gushimangira ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ku ruhande rw’ibi birori, Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar, Alice N’DIAYE, basuzuma aho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buhagaze ndetse banarebera hamwe amahirwe mashya yo kurushaho kubwagura.
Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo gukomeza gushimangira urwego rw’amategeko rugenga ubufatanye bw’u Rwanda na Madagascar, hagamijwe guteza imbere imikoranire ifitiye inyungu ibihugu byombi.
Ibiganiro byabo byashimangiye ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza guteza imbere umubano ushingiye ku bufatanye bufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda na Madagascar bifitanye umubano w’igihe kirekire warushijeho gushimangirwa n’uruzinduko Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yagiriye mu Rwanda mu 2023.
Muri urwo ruzinduko, Perezida Paul Kagame na mugenzi we baganiriye ku kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’iterambere ry’abikorera, hanasinywa amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu.
Mu 2024 kandi, ibihugu byombi byongeye gushimangira umubano wabyo ubwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Madagascar yashyikirizaga Perezida Andry Rajoelina impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Minisitiri Biruta uri muri Madagascar yanabonanye n’abagize Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guha agaciro no gukomeza umubano n’Abanyarwanda batuye mu mahanga.











