Umuhanzikazi Bukuru Christine uzwi ku mazina ya Boukuru yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na WILSa ‘Women in Leadership Summit Awards 2025’, inama igiye kuba ku nshuro ya kabiri, ihuza abagore n’abakobwa mu nzego zitandukanye.
Ni igikorwa kinini gikubiyemo inama zizaba ziga ku bintu bitandukanye zizaba tariki ya 6-7 Werurwe 2025 mu gihe ku wa 20 Werurwe 2025 hazaba inama nyamukuru ihuza abagore n’abakobwa mu ngeri zitandukanye, hanyuma tariki ya 21 Werurwe hatangwe ibihembo ku bagore n’abakobwa bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Ubwo Boukuru yasinyaga amasezerano n’Ikigo Lead Access kigira uruhare mu itegurwa ry’iyi nama, Umuyobozi wacyo, Iris Irumva, yavuze ko batangiye gukorana na Boukuru mu 2024, hagamijwe gutanga ubutumwa bwo kuzamura ijwi ry’umukobwa.
Yakomeje avuga ko indirimbo ‘We are here’ cyangwa se ‘Turi hano’ mu Kinyarwanda, Boukuru aherutse gusohora ari igikorwa bakoranye muri uyu mwaka wa 2025, kitagamije gusa kwizihiza abagore ahubwo no kubasubiza imbaraga mu byo bakora mu nzego zitandukanye.
Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo buvuga ko abagore ari abantu batagitegereje kumvwa gusa ahubwo ijwi ryabo rikwiye kumvikana mu kazi, mu buyobozi, mu nzego zifata ibyemezo n’ahandi. Boukuru na we yavuze ko yishimiye iyi mikoranire ndetse avuga ko ‘Turi hano’ ari indirimbo yasabwe gukora itanga ubutumwa bw’uko umugore agomba guhabwa agaciro aho ari hose, haba mu kazi, mu rugo, ndetse agaragaza ko burya umugore naho waba utari kumubona aho ugeze, aba ahari mu bundi buryo.
Iris Irumva avuga ko abagore bazahembwa ari abahize abandi mu ngeri zinyuranye ndetse nyuma y’iki gikorwa hazatangizwa ubujyanama bugamije gushishikariza abagore n’abakobwa gukora cyane umwaka wose kugeza, muri Werurwe ubwo hazaba hagiye kuba indi nama.





