Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) wamaganye ibihano Leta Zunze ubumwe za Amerika zafatiye ibigo bine by’amabuye y’agaciro byo mu Rwanda n’abayobozi babiri babyo, uvuga ko ari ibihano bibogamye kandi bishobora kudindiza ibiganiro by’amahoro.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe wavuze ko gufatira ibihano uruhande rumwe mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje bitagira uruhare mu gushaka umuti urambye w’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Ifatwa ry’ibihano birobanura mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje ritanga ubutumwa budatanga umusaruro kandi nta musanzu na mucye bitanga mu kugera ku mahoro arambye.”
Lawrence Kanyuka, nawe wafatiwe ibihano na Amerika mu 2025, yanenze kuba nta bihano byafatiwe ubuyobozi bwa RDC cyangwa Ingabo za FARDC.
Yavuze ko AFC/M23 ishyigikiye ihame ry’uko umutungo kamere wa RDC wagirira akamaro abaturage bayo mbere na mbere.
Yongeye kuvuga ko umutungo kamere wa RDC ukomeje kungukirwamo n’abayobozi bake bari ku butegetsi i Kinshasa, mu gihe abaturage benshi bakomeje kubaho mu bukene n’umutekano muke.
Ku wa 25 Kamena 2026, Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze ubumwe za Amerika yafatiye ibihano ibigo bine by’u Rwanda bikora ubucukuzi n’itunganywa ry’amabuye y’agaciro, birimo Gasabo Gold Refinery ikorera i Kigali.
Washington ishinja ibyo bigo gufasha mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ava mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga ko amafaranga avuyemo akoreshwa na AFC/M23 mu kugura intwaro, ibikoresho bya gisirikare no guhemba abarwanyi bayo.
Amerika ivuga kandi ko nyuma y’ifatwa ry’imijyi ya Goma na Bukavu na AFC/M23 mu ntangiriro za 2025, Gasabo Gold Refinery yabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu gutunganya zahabu ikurwa mu bice bigenzurwa n’uwo mutwe.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyo bihano, ivuga ko bibogamye kandi bireba uruhande rumwe gusa.
Mu kiganiro yagiranye na France 24, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibyo bihano bitazatanga umusanzu mu gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku ruhande rwa RDC, Guverinoma yakiriye neza icyemezo cya Amerika, ivuga ko ari indi ntambwe ikomeye mu kurwanya imiyoboro ishinjwa gutera inkunga intambara ikomeje mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.








